Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umubyeyi w’imyaka 14 n’umwana we babayeho mu buzima bubabaje

Umubyeyi w’imyaka 14 n’umwana we babayeho mu buzima bubabaje

Mutako Nicole umwangavu watewe inda ku myaka 14 wo mu Mujyi wa Kigali abayeho mu buzima buteye agahinda we n’umwana we w’umukobwa w’ibyumweru bitatu, aho bibana mu nzu.

 Uyu mwana w’umubyeyi hamwe n’uruhinja batuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, baba mu buzima bubabaje aho yibera mu kazu gato n’akamatora karambitse ku rubaho hasi n’udusafuriya. Atungwa n’amafaranga igihumbi na Magana atanu se asigira umuturanyi ngo ayamuhe kuko we batajya bavugana.

 Mutako watawe na nyina afite amezi atatu, avuga ko ariho haje kuba intangiriro y’ubuzima bubi bwe. Se yaje gushaka undi mugore aramwanga kugeza aho se amusabiye icumbi mu baturanyi.

Mu magambo ye yagize ati “Papa yashakiye umugore mu mazu yabo umugore aranyanga ngo ntabwo ashaka kubana nanjye. Papa asaba umupapa twari duturanye ufite abana babiri b’abakobwa ngo tubane, ambwira ko nabona amafaranga yo kunkodeshereza inzu azaza akahankura.”

Yakomeje agaragaza ko aha yahagiriye ubuzima bubi, aribyo byaje kumuviramo gutangira gusambana n’abasore.

Agira ati “Maze kujyayo bakajya bandaza hanze, ubwo nkabura icyo ndya, umugabo yaza akambwira ngo turyamane noneho ampe amafaranga nkabyemera ni uko byagenze kugeza ntwise.”

Yasambanyijwe n’abagabo batandatu

Mutako watewe inda agacikisha ishuri ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza. Avuga ko atazi umugabo wamuteye inda, kuko afite abagabo batandatu bamusambanyije.

Ati “Umugabo wanteye inda ntabwo muzi, ariko abo twaryamanye ndabazi ni batandatu. Harimo abakuru bafite nko mu myaka makumyabiri n’ingahe ndetse n’abandi bamwe bafite nk’imyaka cumi n’umunani.

Mutako n’amarira menshi avuga ko muri aba bagabo bose  kuva yabyara ku itariki 05/03/2022 nta n’umwe wigeze aza kumureba cyangwa ngo arebe n’umwana yabyaye ndetse yaba se na mukase  baturanye, nta n’umwe uba ushaka kumubona.

Aka kazu Mutako n’umwana we babamo, ni naho atunganyiriza ibyo kurya hafi y’uburyamo. Yaba abagabo bamusambanyije yaba ise umubyara ntawifuza kuba yamubona yaba we n’umwana we.

Sinari gutandukanya ikibi n’icyiza

Mutako avuga ko mu ishuri babigishaga kwirinda abagabo basambanya abana batoya, ariko kubera ubuzima yari arimo atigeze agira ubwenge bwo kubitekerezaho mbere yo kubikora kugeza yisanze yatwise.

Ati “Mu ishuri barabitwigishaga ndetse n’uburyo twabyirinda, ariko rwose sinigeze mbitekereza! Ikintu cyari mu mutwe naribazaga ngo ndarara hehe? Ndarya iki? Ntabwo nigeze ngira ubundi bwenge ngo menye ngo iki ni kibi, cyangwa iki ni cyiza.”

Mutako avuga ko mu ishuri n’ubundi ari nkaho ntacyo yari azi kuko yigaga gake ariko agize amahiwe akiga umwuga yazabona uko abaho n’umwana we.

Yagize ati “Ntekereza ko mbonye umwuga umwana agize nk’amezi icyenda  najya kwiga, tukazabona uko tubaho twembi.”

Aka kazu Mutako abayemo kari ku nzira, aho gateganye no kwa se na mukase ariko nta n’uraza kuba yamuvugisha ngo nibura abone n’umwana yabyaye.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite inshingano yo kwita ku batishoboye kandi no gukorana n’abafatanyabikorwa.  Mu mwaka wa 2005 hasyizweho Politiki yo kurengera abatishoboye iza no kuvugururwa mu 2020 hagamijwe kuyihuza n’igihe no gusubiza ibibazo bihari kuri ubu.

Hari gahunda ihuriweho n’inzego nyinshi (Minisiteri, Ibigo, Imiryango itegamiye kuri Leta, n’abandi bafatanyabikorwa) zihuza ibikorwa cyangwa zuzuzanya kandi zifite uburyo zihura mu kugena gahunda y’ibikorwa ndetse no kwisuzuma.

Harimo ijyanye n’abanganvu basambanyijwe bakanaterwa inda babaha ubutabera, Kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, kubafasha gusubira mu ishuri, Kubahuza n’amahirwe ahari yo kwiteza imbere mu makoperative no mu myuga. Hasyizweho kandi gahunda yihariye yo kwita ku mibereho y’umubyeyi n’umwana (Ubuzima, Imiririre mu cyiswe “Nutrition Sensitive Direct Support”).

 

Icyitonderwa:Aya mazina twakoresheje ntabwo ari amazina ye bwite, kubwo kubungabunga umutekano we .

 

Mukazayire Youyou

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here