Umwe mu bayoboke ba Islam yatawe muri yombi na polisi yo mu gihugu cya Nigeria ashinjwa gutanga itegeko ku bandi bigishwa b’iri dini ryo kwica umugore wa pastier wari urimo kwigisha inkuru ya Yesu Christo mu muhanda.
Diyakoni Eunice Elisha Olawale, umukobwa wa pasiteri Olawale ngo yishwe mu buryo buteye ubwoba, ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu gace ka Abuja muri Nigeria, agace kabarizwamo umubare munini w’Abasilamu.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ichretien, ngo uyu mukobwa yari afite mikoro arimo kuzenguruka yigisha ijambo ry’Imana, uyu mugabo watawe muri yombi ngo akaba yarashishikarije urubyiruko rusanzwe rusengera muri Islam (Imam) ngo bamufate bamwice.
Yisobanuye avuga ko yasabye bagenzi be gutera ubwoba uwo mukobwa ndetse bakanamwirukana akava hafi y’umusigiti wabo ko atigeze abashishikariza kumwica nk’uko babigenje.
Diyakoni Eunice Elisha Olawale wishwe, yari umugore wa pasiteri Olawale, umuyobozi w’itorero “Eglise Chrétienne des Rachetés de Dieu” bari bamaranye imyaka 16 bashakanye bakaba bafitanye abana 7.
Yanditswe na Ubumwe.Com