Categories: Uncategorized

Umuhanda Ngoma-Bugesera wari waradindiye uraba wuzuye mu mwaka umwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko ubukererwe by’uyu muhanda bwatewe ahanini n’ibibazo by’indishyi zagombaga guhabwa abaturage, kubera ibikorwa byabo byangijwe cyangwa byimuwe kubera uyu mushinga zitabonekeye igihe.

Icyakora RTDA ivuga ko ubu ibintu byagiye mu buryo, kuko abaturage babariwe indishyi mu cyiciro cya mbere bamaze kwishyurwa, ndetse ko amafaranga yo kwishyura abasigaye yamaze kuboneka.

Ubu rero ngo imirimo yo kubaka uyu muhanda igiye kwihutishwa, kuko biteganyijwe ko uzaba wuzuye mu gihe cy’amezi 12 ari imbere, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, cyari kiyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, cyibanze ku ishyusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ni byo koko umushinga w’umuhanda Ngoma-Ramiro wahuye n’ubukererwe, ariko hari gahunda yo kwihutisha imirimo isigaye. Kugeza ubu ugeze kuri 66%. Imirimo myinshi isigaye ni ugushyiraho kaburimbo, kandi hari n’imyiteguro iri gukorwa mu gice cy’igishanga. Dufite icyizere ko mu mezi 12 ari imbere umuhanda uzaba warangiye kandi umeze neza.”

Uyu muhanda ni inzira y’ingenzi igamije guhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, bitabaye ngombwa kunyura mu Mujyi wa Kigali.

Igice cya Bugesera-Nyanza gifite uburebure bwa kilometero 67 cyararangiye, mu gihe igice cyari gisigaye ari icyo hagati ya Bugesera n’Akarere ka Ngoma.

Kubaka uyu muhanda byatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2021, bikaba byari biteganyijwe ko uzarangira mu 2023 ku ngengo y’imari ya Miliyari 64Frw, gusa nk’uko bigaragara waradindiye.

Nubwo igice kiva mu Bugesera kugera ku Gishanga cya Gashora cyamaze kuzura, imirimo ku gice gisigaye kigana mu Karere ka Ngoma iracyakomeje.

Kugeza ubu, Guverinoma irimo gushyira imbaraga mu gutunganya no gukomeza ibice by’igishanga, kugira ngo haboneke urufatiro rukomeye mbere yo gushyiraho igice cya nyuma cya kaburimbo ahatararangira.

Ikiganiro n’abanyamakuru ku ya 6 Kamena 2026

Abaturage bo mu bice uyu muhunda unyuramo, bavuga ko biteze impinduka nziza mu mibereho yabo, binyuze mu koroshya ubwikorezi hagati ya Bugesera na Ngoma, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura agaciro k’ubutaka n’imitungo iri ku nkengero zawo.

Niwuzura, uyu muhanda uzafasha kunoza urujya n’uruza hagati y’uturere two mu Burasirazuba turi gutera imbere ku muvuduko mwinshi, ndetse woroshye ingendo n’itwarwa ry’ibicuruzwa muri ako karere.

Uzahuza kandi imipaka yo mu Majyepfo n’iyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, woroshye ubuhahirane n’Igihugu cya Tanzania, kinyuzwamo ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda, biturutse ku cyambu cya Dar es Salaam.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

5 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

13 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago