Categories: Uncategorized

U Rwanda rugiye gushyiraho Ikigo gishinzwe Ubwenge Buhangano (AI)

U Rwanda rugiye gushyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), kizafasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya, ishyirwa mu bikorwa ry’ishoramari ndetse n’imiyoborere.

Iki cyemezo cyemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Uyu mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Malaysia, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu buryo buboneye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ibi bikurikira amasezerano yasinyiwe i Dubai ku wa 31 Nyakanga 2025, mu rwego rwo guteza imbere amahame y’Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution), gahunda yamaze kwemerwa no gushyigikirwa n’u Rwanda ndetse na UAE.

Imwe mu nkingi z’ingenzi zigize Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ni ugutanga ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa (coding) n’ikoranabuhanga rishingiye ku ikoranabuhanga rya digitale ku bantu babarirwa muri za miliyoni, cyane cyane urubyiruko, mu myaka itanu iri imbere.

Byongeye kandi, abantu 500,000 bazahabwa amahugurwa yisumbuye mu ikoranabuhanga. Hazibandwa cyane ku rubyiruko, rugize umubare munini w’abaturage kandi rusanzwe rufite ubumenyi n’ubumenyere bwo gukoresha ikoranabuhanga kurusha abandi.

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri, Bamporiki yongera kugirirwa icyizere

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026,…

5 hours ago

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

13 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago