Umuhanuzi witwa Kintu Dennis wo mu rusengero Empowerment Church International wagaragaye muri video ari gukubita abayoboke b’iryo torero rye inkoni, ari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Bivuga ko uyu muhanuzi wakubitaga abayoboke be inkoni atababariye, abaje gukora iperereza bashaka kumenya icyo yabahoraga, yababwiye ko yari arimo gusubiramo ibyo Yesu yakoze igihe yasangaga abantu bari gucururiza mu rusengero.
Ikinyamakuru NTV cyo muri Uganda kivuga ko uyu mugabo w’imyaka 42 Polisi ya Uganda yahise imuta muri yombi, hamwe n’abandi bayoboke be bane, nyuma yo kubona iyo video. Mu mafoto ndetse na video uwo mugabo yafashwe ari gukubita abo bayoboke be, yabwiraga abayoboke be kuza imbere akabakubita, bitaba ibyo akabirukana mu rusengero rwe burundu, ko ndetse nta n’uwakwemererwa gukora ku ndangururamajwi ye (microphone) ataremera gukubitwa . Abantu bari aho bareba uko uwo muhanuzi akubita abantu batonze umurongo umwe kuri umwe, hirya bari gucuranga umuziki woroheje kuri piano.
Abantu babonye iyo video, bagiye bikoma cyane abantu bitwaza ko ari abakozi b’Imana cyangwa abahanuzi, maze bagakora ibyo bishakiye ku bayoboke babo, bitwaje ko ari ubuhanuzi cyangwa ko ngo aribyo Imana yabatumye.
Abapolisi baje gusaka muri urwo rusengero, bahasanze inkoni eshatu bivugwa ko ari izo yakubitaga abo bayoboke be. Igihugu cya Uganda ni igihugu gifite insengero nyinshi cyane, mu mpande zacyo zitandukanye, bagenda bagira imyemerere itandukanye.
Titi Léopold