Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umuhungu ansabye ko turyamana yaba ankunda by’ukuri?

Umuhungu ansabye ko turyamana yaba ankunda by’ukuri?

Urukundo rw’iyi minsi rusigaye rutandukanye n’urwahozeho mu bihe bya kera. Uko iterambere na tekinoloji bigenda byiyongera, ni ko na rwo rugenda ruva ku rwego rumwe rujya ku rundi. Ni yo mpamvu uzasanga abakuze batabyumva kimwe n’abatoya ku ngingo yo kurambagiza no kurambagizwa.

Iyo bigeze ku mbuga nkoranyambaga, abantu biva inyuma bakaruganiraho bakavuga ibyo bakeka ko byemewe n’ibitemewe, ibikwiriye n’ibidakwiriye n’ibindi nkabyo. Ibi bituma iyo ubyitegereje neza, ubona icyo urubyiruko rutekereza ku rukundo n’uburyo rwitwara iyo rwagiye mu rukundo.

Izi mbuga kandi zituma urukundo rufata ikigero cyo hejuru ndetse abenshi bakazifata nk’ikibuga bakoreramo gahunda zose z’urukundo. Bamwe bahagishiriza inama, abandi bakaharambagiriza, abandi bakahubakira ingo n’ibindi bitandukanye.

Mu butumwa bwaciye ku rukuta rw’umwe rw’ukoresha Facebook, yagishaga inama abaza niba umuhungu yaba akunda by’ukuri umukobwa bakundana mu gihe yaba amusabye ko baryamana. Ahangaha, umubare utari muke wemeje ko umuhungu yaba akunda umukobwa ahubwo cyane maze bagenda batanga impamvu zishyigikira ibitekerezo byabo.

Abenshi bagiye bakangurira nyamukobwa kumva icyifuzo cy’umuhungu akacyubahiriza kuko ngo atabimwemereye n’ ubundi umuhungu yabihabwa n’abandi bakobwa, maze umukobwa agasigara aririra mu myotsi ngo bamuciye inyuma.

Nawe watub wira uko ubyumva ku ruhande rwawe. Ese niba uri umuhungu, kuba umukobwa mukundana yakwemerera ko muryamana byaba ikimenyetso kikugaragariza ko agukunda by’ukuri? Ese wowe mukobwa, wumva umuhungu ugusabye ko muryamana aba agukunda by’ukuri? Mwegeranye ibitekerezo tuganirire ahatangirwa ubutumwa.

Twiringiyimana Valentin

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here