Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Nta Made in Rwanda ya Ebola ishobora kuboneka ndabarahiye” Dr Nyamusore

“Nta Made in Rwanda ya Ebola ishobora kuboneka ndabarahiye” Dr Nyamusore

Inteko ishingamategeko y’ibihugu bya AFurika y’Iburasirazuba,itsinda rishinzwe ubuzima EALA, bashimangiye ko U Rwanda ruhagaze neza mu kurinda ko Ebola ya kwinjira mu gihugu.

Ibi byagarutsweho kandi n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Jose Nyamusore, kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 13 Kanama 2019, ubwo hatangizwaga inama y’ibihugu bihuriye muri EAC,aho mu magambo ye yagize ati:

Dukurikije aho Ebola yandurira ndetse n’umuco wacu, indangagaciro zacu ndetse na kirazira z’abanyarwanda, ntabwo Ebola yavuka mu gihugu cyacu, keretse ari umuntu wagiye kuyizana ahandi akayinjiza mu Rwanda. Naho ubundi nta Made in Rwanda Ya Ebola yabaho rwose ndabarahiye

Dr Jose Nyamusore abwira itangazamakuru ko nta Made in Rwanda ya Ebola yabaho!

Dr Nyamusore yakomeje avuga ko ubundi Ebola ari indwara y’inyamaswa atari indwara z’abantu, ubwo rero kuko abanyarwanda batarya inyama zibonetse izo arizo zose, ubwo ntaho bahurira na Ebola. Keretse uwajya mu bihugu biyirimo akaza yayanduje akayanduza n’abandi.

Ikindi kandi Dr Nyamusore yanasobanuye ko Ebola atari umuzimu ngo umuntu arayihunga. Yagize ati: “Ebola dufata umwanya wo gusobanurira abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange, uko Ebola yandura ndetse n’uburyo bwo kuyirinda. Ntabwo Ebola ari umuzimu ngo umuntu arayihunga. Hoya ni indwara kandi yirindwa, icy’ingenzi ni ukuyisobanukirwa, twarangiza tugahagarara tugahangana nayo, kuko ntabwo yandurira mu mwuka ngo tuvuge ngo ntaburyo twayirinda.”

Ibi kandi byagarustweho na Madame Oda Gasinzigwa Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba, EALA ubwo yagize ati: “Tumaze umwaka n’amezi abiri turi kwirinda Ebola, abanyarwanda bamaze gusobanukirwa. Bimwe rero mu bikorwa  twari dufite muri uyu mwaka  harimo  gukurikirana Ebola n’indi ndwara yitwa Dengue imaze gufata intera mu bihugu bya Tanzania na Kenya ngo turebe uko yakwirindwa aho itaragera,ndetse n’uburyo yahagarara ahoy amaze kugera”

Madame Oda Gasinzigwa asobanura uko itsinda ryose ryashimiye intambwe yatewe n’Urwanda

Gasinzigwa kandi yakomeje avuga ko bashimira cyane intera abanyarwanda bagezeho yo gufata ingamba zo gukumira iki cyorezo cya Ebola cyagaragaye mu bihugu bibiri bihana imbibi(Congo na Uganda). Anagaragaza ko itsinda ryose bari kumwe bishimiye intambwe u Rwanda rwateye, ndetse n’ubufatanye muri rusange mu Karere.

Ku kijyanye n’imbogamizi ibi bihugu bishobora guhura nazo, mu kuba igihugu nka Congo Ebola yamaze gushingamo imizi, kandi iki gihugu kitari muri uyu muryango wa EAC, yagaragaje ko ibi nta kibazo kibirimo. Yagize ati:

“Indwara ntabwo igira umupaka, n’ubwo Congo itari muri ibi bihugu 6 ntacyo bivuze, ikigaragara ni uko twese turi no muri Africa, kandi hari indi miryango myinshi dukorana nayo. Ni ukuvuga ko nabyo tubifite mu nshingano mu kureba uburyo twakumira ubu burwayi.

Aba bayobozi bose bashoje basaba abanyarwanda gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Ebola, bagaragaza ko ibyago byo kwandura Ebola mu Rwanda ari ukujya kuyizana mu bihugu irimo.

Dr Nyamusore yashoje agira ati : « Aho kujya kuzana umuneke muri Congo, ukaza uherekejwe n’icyorezo kiguhitana ndetse n’abo mu muryango wawe, ntibyarutwa no kwirira ikijumba ufite mu Rwanda uziko kidafite uburwayi ? »

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here