Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umujyi wa Kigali: Abamotari bahawe umwambaro mushya ubaranga

Umujyi wa Kigali: Abamotari bahawe umwambaro mushya ubaranga

Mu Mujyi wa Kigali hatangijwe igikorwa cyo kwambika umwenda w’ijire kugira ngo abasanzwe batwara abagenzi kuri moto ujye ubaranga.

Ni igikorwa cyakozwe na MTN Rwanda bamwe mu bakora umwuga wo gutwara moto bishimiye kuko bagaragaza ko umwambaro ubaranga bari basanzwe bakoresha wari umaze gusaza bityo uyu ukaba uziye igihe

Kubwimana Emmanuel yagize ati” Turishimira ko twahawe umwambaro mushyashya twari dufite umwambaro utatunogeye ucuya vuba ugasaza vuba, ubu uwo twabonye ni koto mu minsi iza turajya twambara neza kandi twese dusa nk’abamotari”

Naho Manirakiza Charles ati” Buri wese wasangaga asa ukwe, n’abagenzi bamwe ntibishimire kudutega, ariko ubu turaza kuba dusa neza”.

Umukozi wa Mobile Money muri sosiyeti y’itumanaho MTN Rwanda Philippe Kakuru avuga ko uretse kuba bahawe umwenda aba motari ngo uko azagenda akoresha serivise zitandukanye za Momo azajya abona inyungu.

Yagize ati” Inyungu yambere ku mu motari ubwe ni ukuba yakwambara umwenda umuranga unamugaragaza neza mukazi ka buri munsi, icyakabiri uzagira inyungu nyinshi uko akomeza gukoresha serivise zitandukanye za Mobile Maney.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko iyi myenda izafasha abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto kunoza isuku.

Yagize ati” Buri mu motari azajya abona amajire 2, tugateganya ko igihe yameshe imwe yakwambara indi, ariko nyuma yizo 2 uwawuta yajya asabwa kuba yatanga ikiguzi kiri hagati y’ibihumbi bine cyangwa bitanu kuko nicyo duteganya akaba yagura undi mwenda nyuma yo guhabwa iyo 2 y’ubuntu ikaba ari gahunda izafasha gukora umwuga neza”

Umwihariko w’uyu mwenda wahawe abatwara abagenzi kuri moto n’uko uzaba uriho numero iranga uwo mu motari naho akorera, kikaba ari igikorwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali kikazakomereza no mu zindi ntara

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here