Hari ibintu bynshi bishobora kuba mu mubiri w’umuntu ntabihe agaciro, wenda akumva ari ibisanzwe. Urugero rwa bimwe muri ibi bintu ni igihe ushobora kunanirwa ukumva ko wenda ari ukubera akazi wiriwemo. Ushobora gusonza cyangwa kugira inyota ukumva ari ibintu bisanzwe bigusaba gusa kurya cyangwa kugira icyo unywa. Nyamara ariko ushobora no gusanga ibyo bitazanwa n’ impamvu twe twumva ko zisanzwe, ahubwo bukaba ari uburwayi.
Nubwo indwara ya diyabete ishobora kwitabwaho igakira, ni indwara nanone yakihutisha ubuzima bw’umuntu. Ni indwara kandi ishobora kugira izindi ngaruka zirimo kongera ibyago byo guhuma amaso, kurwara umutima, cyangwa gutakaza bimwe mu bice by’umubiri nk’ikirenge.
Ni byiza rero ko muri iki gihe tumenya bimwe mu biranga indwara zimwe na zimwe zikomeye kugira ngo umunsi wagaragaje kimwe mu bimenyetso uzahita umenya uko witwara. Inama iruta izindi ni ukugana muganga igihe cyose ubonye ikimenyetso wakeka ko cyaba kigaragaza indwara iyo ari yo yose.
Uyu munsi, ubumwe.com twaguteguriye bimwe mu bimenyetso by’indwara ya diyabete. Soma ugeze ku iherezo, kandi nk’uko twakubwiye, wihutire kugana muganga igihe cyose ugize kimwe muri ibyo bimenyetso.
- Umunaniro
Ibintu byinshi bitera umunaniro. Muri ibyo harimo no kuba umuntu atasinziriye bihagije. Ariko kandi akenshi umunaniro uzana na diyabete kubera ko uba ugerageza gukoresha imbaraga wifitemo ukananirwa. Niba nyuma yo kurya wumva unaniwe cyane kand ari bwo wakabaye ufite imbaraga, icyo ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ushobora kuba ufite diyabete.
- Inzara ikabije n’inyota
Inzara n’inyota bikabije ni ikimenyetso cy’uko urwaye diyabete. Umubiri uhorana akazi ko gukora isukari yitwa glucose mu maraso. Muri iki gihe, amaso avanwa mu turemangingo tugize umubiri bityo intungamubiri n’isukari ya glucose nabyo bigatakarirano bigatuma umubiri wumagara, bityo umuntu akagira inyota nyinshi n’inzara bituma arya cyane. Niwumva watangiye kugira bene iyo nzara uzagane muganga.
- Kwihagarika cyane
Kubera ko amazi aba yakuwe mu turemangingo twose kugira ngo isukali ya glucose igabanyuke mu mubiri, impyiko ziba zikora cyane ziyungurura ayo amazi no kurekura ayahindutse imyanda. Ni ho uzasanga wihagarika kenshi bidasanzwe.
Uko kunyaragura gushobora gusiga umubiri wumagaye, unananiwe cyane ko nijoro umuntu aba atasinziriye neza.
- Kutagira ubushake bwo gutera akabariro
Umuntu wafashwe na diyabete abura ubushake bwo gutera akababariro. Niyongera kugira igitekerezo habe na mba! Cyane cyane ku bagabo, kubura ubushake biterwa n’uko haba habaye ry’udutsi tumwe na tumwe turimo n’udutembereza amaraso.
Iki ni ikibazo kitagira ingaruka ku mugabo gusa ahubwo kigera no ku wo bashakanye. Ni yo mpamvu uwagezweho n’iki kimenyetso agomba kugana muganga akamufasha hakiri kare.
- Kurwara amaso
Nk’uko twabivuze, umurwayi wa diyabete aba afite amazi make cyane mu mubiri. Ijisho rero rikenera amatembabuzi arimo imbere n’arizengurutse kugira ngo rirebe neza. Iyo umubiri wumagaye, amaso ntashobora kubona neza ikintu. Iki kibazo ariko kirakemuka iyo wivuje diyabete.
Uretse n’amaso kandi diyabete ititaweho ngo ivurwe yangiza udutsi tujya mu bwonko, akenshi bikanarangira umuntu ahumye burundu.
- Gutinda gukira k’udukomere two ku mubiri
Hari igihe umuntu agira ibikomere ku mubiri wenda bitewe n’ibintu byamukase cyangwa agakomereka mu bundi buryo. Niba utajya ukubaganya icyo gikomere kandi ukabona gitinda gukira, ubwo ni bumwe mu buryo bwakwereka ko ushobora kuba urwaye diyabete.
Kubera ko umubiri w’umurwayi uba usohora glucose nyinshi, ibikomere nk’ibyo biboneraho nabyo bikayikoresha kugira ngo bituma cyangwa ngo bikire vuba.
- Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse
Mu gihe urya uko ushoboye kose, ukarya neza indyo yuzuye ifite intungamubiri zihagije, urira ku masaha ariko ukanga ugatakaza ibiro, ukwirie kumenya ko icyo ari ikimenyetso cy’uko ufite diyabete. Ni ukuvuga ko umubiri uba utagishoboye kuvana intungamubiri mu biryo urya.
- Kugira isesemi no kuruka
Twabonye ko diyabete itavuwe ituma habaho gutakaza ibiro. Muri icyo gihe, umubiri uba utwika ibinure ku rwego rwo hejuru. Iki gikorwa kirema ibyitwa ketones bikurira mu maraso bikaba byatera ibibzo mu mubiri byavamo n’urupfu. Izo ketone ni zo zituma umuntu agira isesemi akab ayanaruka.
- Kubabara ibirenge n’amaguru cyangwa bikagagara
Diyabete ituma habaho gukomera kw’imitsi itembereza amaraso mu mubiri. ibi bimenyetso bikunda kugaragara cyane mu birenge no mu maguru. Kwangirika k’utu dutsi no kudatembera neza kw’amaraso byangiza uruhu bikarutera indwara zimara igihe kirekire. Kubera ko kandi akenshi ibirenge cyangwa amaguru aba yagagaye, ushobora kudaofa kumba uburyo urimo kubabara. Ni ngombwa guhita ujya kwa muganga rero.
- Kubabara mu ruhago rw’inkari
Ibi biba cyane ku gitsina gore ndetse bishobora no kubatera kutabyara. Abagore bagera kuri 50% baribwa mu ruhago rw’inkari akenshi birangira barwaye diyabete. Ni byiza rero ko igihe cyose ufashwe utyo wahita werekeza ku bitaro bikwegereye bakagusuzuma ndetse bakagufasha.
Ibimenyetso bya diyabete ni byinshi. Ni byiza ko igihe ubyibonyeho mu buryo budasanzwe ugomba kugira amakenga ukagana muganga akagufasha. Reka nkwibutse ko diyabete ari indwara ivurwa igakira cyane iyo ikurikiranywe kare. Nanone ariko, ni ndwara mbi yatera umuntu guhuma amaso burundu n’izindi ngaruka nyinshi nk’uko twabibonye.
Kugira kimwe cyangwa bibiri muri ibi twavuze haruguru ariko ntibivuze ko urwaye diyabete kugeza igihe byemejwe na muganga. Ni yo mpamvu ugirwa inama yo kugana muganga akaba ari we ubyemeza bityo ugatangira kwitabwaho.
Twiringiyimana Valentin