Umuntu uvuga adidimanga ni umuntu ujya gusohora ijambo rimugoye, ndetse akoresheje imbaraga nyinshi. N’ubwo abantu benshi ibi babibona umwana amaze gukura, ubushakashatsi bwagaragaje ko n’umwana akiri muto hari ibimenyetso byakwereka ko azadidimanga.
Umunsi mpuzamahanga w’abadidimanga,wizihizwa none Tariki ya 22 Ukwakira, ukizihizwa mu buryo butadukanye ku Isi, ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo bitoroshye ko umuntu yatandukanya ibimenyetso byo kudidimanga, ndetse no kuba umwana ari kwiga kuvuga. Hari ibimenyetso simusiga, bigaragaza kudidimanga.
Hari abantu badidimanga bikabije kuburyo bihita byumvikanira umwumvise wese , ariko hari n’abandi badidimanga gahoro kuburyo bigusaba kubifatira umwanya kugira ngo umenye ko afite iki kibazo. Hafi Miriyoni 60 ku Isi zibana n’ikibazo cyo kudidimanga, ni ukuvuga 1% by’abatuye Isi.
N’ubwo ubushakashatsi butaragaragaza neza icyaba gitera iki kibazo, ariko bugaragaza ko umuntu uvuga adidimanga ashobora kuvurwa kandi agakira, ariko bigaragara ko umwana hari ibimenyetso agira byatuma wihutira kumuvuza iki kibazo agafatiranwa akiri muto, kugira ngo umurinde ingaruka harimo: ipfunwe no gusekwa mu rungano.
Dore ibimenyetso bigaragara ku mwana uri hagati y’imyaka ibiri n’igice ndetse n’imyaka 7:
- Umwana asubiramo cyangwa akarandaga ku gace kamwe k’ijambo,
- Akoresha mu maso cyane iyo ari kuvuga, cyane cyane yajya kuvuga ijambo ukabona abanje nko kwica akajisho,
- Ajyakuvuga abanje gufunga umwuka, aho kugira ngo avuge awurekuye, mbese ahumeka nk’uko bisanzwe,
- Azunguza ikiganza cyangwa ukuboko mu gihe ari kuvuga,
- Agaragaza ubwoba mu gihe asabwe kuvuga,cyangwa kwisobanura
Uyu munsi watangiye kwizihizwa kuri iyi Tariki ya 22 Ukwakira mu mwaka wa 1997 nk’uko byatangajwe n’ihuriro ry’abavuga badidimanga(Association Parole Begaiement). Iri huriro ryagaragaye ko ibi byibasira abana aho 8% by’abatuye Isi bagaragaraho iki kibazo, kandi ababyeyi benshi bagaragaza ko nta muganga hafi wo kubafashiriza abana, kuko bigaragara ko kugeza ubu abaganga ari bakeya, Atari buri muganga ubasha kuvura kudidimanga. Ibi bigatuma babikurana kugeza aho batangira ishuri bikabatera ipfunwe.
Ku muntu mukuru uvuga adidimanga kumuvura bifata igihe kigera nibura ku myaka 2, aho akenshi avurwa hakoreshejwe, imyitozo itandukanye, harimo kuruhuka,guhumeka,imyitozo ngororamubiri,no gukora imyitozo yo kuvuga.
N. Aimee