Home AMAKURU ADASANZWE. Umupasteri yahamije ko abagabo bashimira Yesu mbere y’uko bashimira abagore babo...

Umupasteri yahamije ko abagabo bashimira Yesu mbere y’uko bashimira abagore babo aba ari abagabo b’ibicucu.

Umupasteri witwa  Pastor Adunni Amodeni wo mu Gihugu cya Ghana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga(  Facebook naTwitter) ndetse yanakoresheje email ye yohereza ubutumwa bwinshi asobanura ko abagabo barya ibiryo abagore babo babagaburiye aho kubashimira bagahindukira bagashimira Yesu ngo aba ari ibicucu.
Uyu mupasteri ukurikirwa n’abantu benshi cyane we ubwe akaba ahamyako ikirenze k’ubu pastteri bwe ari n’umuntu uzi kuringaniza amarangamutima y’abantu ,yakwirakwije ubutumwa avuga ko abagabo baha umwanya wa mbere Yesu mugihe bamaze kurya amafunguro bateguriwe n’abagore babo ari ibicucu cyane.
Yagize ati: “Mwari mwabona Yesu ajya ku isoko guhaha? Nonese uba umushimira kubyo kurya kuko yagukoreye iki? Ati: Abagore banyu babavunikira babashakira ibyo kurya warangiza kurya ibiryo yavunikiye abitegura aho kugira ngo umwereke ko wamuhaye agaciro k’ibyo yakoze ugahindukira ngo: Urakoze Yesu! Ubwo Yesu aba aje ate? Ahubwo se aba yakoze iki?”
Dusabe Imana abe ariyo itwereka igikwiye gukorwa kuko ibihe turimo ntibyoroshye.
 
Munyaneza Pascal.
 
 

77 COMMENTS

  1. “Thank you for any other magnificent article. The place else could anybody get that kind of info in such a perfect method of writing? I have a presentation next week, and I’m at the look for such information.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here