Categories: Imyidagaduro

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo nyuma y’igihe kirekire agiye gutaramira Abanyarwanda

Umuramyi wubatse izina mu muziki wo kuramya Imana Richard Nick Ngendahayo, nyuma y’imyaka myinshi adataramira Abanyarwanda, arimo gutegura igitaramo kizabara muri BK Arena ku itariki 29 Ugushyingo 2025.

Ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cya Album ye yiswe ‘Niwe’, kikazaba kizatanga ibyishimo no kubohoka ku bazacyitabira.

Kuva mu mwaka wa 2008, nibwo indirimbo z’umuramyi Richard Nick zatangiye gukundwa cyane zirimo  Ni we, Yambaye icyubahiro, Mbwira ibyo ushaka, Si Umuhemu na Wemere ngushime.

Album ya Richard Nick avuga ko yakoze ku bantu barenga miliyoni nyinshi, ari ibintu atigeze atekereza mbere, kandi ko ubutumwa bw’izo ndirimbo bwageze ku mitima atigeze ahura na yo.

Richard Ngendahayo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yateguje abakunzi b’umuziki we igitaramo cyiza, abasaba kugura amatike kare bakazitabira ku bwinshi bagataramana.

Uyu muramyi ari mu Rwanda kuva ku ya 3 Ugushyingo 2025, aho yazanye n’umugore we baturutse muri Amerika ari na ho batuye, nyuma y’imyaka 17 batagera mu gihugu cyabo.

Mukanyandwi Marie Louise

Ubumwe

Share
Published by
Ubumwe

Recent Posts

Kigali: Inzu y’igorofa igeretse gatatu yasenywe hirindwa impanuka

Inyubako y’igorofa igeretse gatatu yubakagwa mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali…

6 hours ago

Kayonza: Umuyaga ukomeye wasakambuye ibyumba bine by’amashuri

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2024, umuyaga ukomeye wibasiye Umurenge…

3 days ago

APR FC na Rayon Sports ntizabashije gukomeza mu mikino Nyafurika

Amakipe yo mu Rwanda yombi yari aruhagarariye mu mikino nyafurika ari yo APR FC na…

3 days ago

Hehe no gutakaza amafaranga mu manza: Abaturage bakemuriwe ibibazo n’abunzi

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kuva mu 2023/2024 kugera 2025/2026, Inteko z’abunzi zakemuye…

5 days ago

Ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo: Ikilo kimwe kigurishwa 670,000Frw

Ikawa y’u Rwanda yongeye kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko ikilo kimwe cy’iyatunganyijwe na K-Organics…

5 days ago

Inzoga tuzambure agaciro kuko zangiza ubuzima – Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, kwambura inzoga agaciro baziha kuko bigaragara…

6 days ago