Quand Garrett Chisum, w’imyaka 18 y’amavuko yahaye mugenzi we Reagan Lee, w’imyaka 16 y’amavuko bibilia. Uyu mugenzi we yari ategereje impano ya bibilia k’umunsi mukuru wa Noheri ariko yaje gutungurwa no guhabwa bibiliya irenze Bibilia isanzwe imenyerewe we yari ategereje.
Uyu mwana washakaga guha mugenzi we impano ya bibilia yafashe umwanya uhagije wo kugira icyo yongeraho mu buryo bwe bwihariye, kuko yumvaga aribyo bizagirira cyane mugenzi we akamaro kurushaho.
Ibi byamutwaye amezi agera kuri atatu aho yagendaga asoma noneho agashyiraho ikimenyetso ku murongo wo kwitondera,agashyiraho udushushanyo cyangwa akagira andi magambo yandika kuruhande ahaba hasizwe akanya gato katanditsweho. Nta rupapuro narumwe yasize adakozeho ibi.
Reagan ashoje iki gikorwa cye yahise ashyira iyi bibilia ku rukutarwe rwa Tweeter aho yakunzwe cyane n’abantu barenga 280 000 mu minsi itanu gusa.
Munyaneza Pascal.