Mu bitaro by’i Toronto , muri Canada, nibwo bwa mbere bari bakiriye umurwayi ufite zona ikaze bimeze nk’iyo Nassir Sidiki yari abazaniye, abaganga bakaba bari bavuze ko asigaje amasaha make yo kubaho, yaje gukizwa na Yesu wamubonekeye ahagaze hepfo y’igitanda cye, akamuhishurira ko ari Imana ya Abrahamu, ya Isaka na Yakobo.Dr Nassir ubu ni umuvugabutumwa n’umwarimu mpuzamahanga
Ku myaka 34, Nassir Sidiki, umugabo w’ umuyisilamu w’umukire, wari utangiye kubarirwa mu mubare w’abatunze miliyoni.,yaje gufatwa n’indwara ikomeye ya zona, imwe mu zambere zifite ubukana yari ibonetse mu bitaro by’i Toronto. Nassir nyuma yuko abaganga bamukuyeho amaboko , basanze n’ubushobozi bw’umubiri we bwo kurwanya indwara bwarahagaze ; nta kindi yari ategereje, uretse urupfu aho yari ari aho ku buriri bwe. Reka twumve uko Sidiki Nassir abwira inkuru ye ikinyamakuru www.godreports.com.
« Nakangutse ku munsi ukurikiyeho nisanga mu cyumba cyo muri etaje ya munani, uruhu rwanjye runyotsa . Numvaga meze nk’umuntu basutseho lisanse nyuma bakarasiraho umwambi.umuriro nawumviraga ugurumana imbere mu mubiri. Umuganga yaraje andeba atangaye niko kumbwira ati : ‘ Ibiheri byawe birimo kwiyongera vuba ku buryo bibyimba mbibonesha amaso yanjye.Umubiri wawe ntugishoboye kwirinda’.Ku munsi ukurikiyeho hejuru ya zona naje no kurwara ubushita umubiri wose, maze umuriro nawo si ukuzamuka ugera ku gipimo cya 42., ku buryo numvaga uwo muriro udatuma ubwonko bwanjye butekereza neza.
Uko iminsi yahitaga niko narushagaho kumererwa nabi. Ubusanzwe mu buzima nari umuntu udatinya, ariko mu gihe numvaga urupfu runsatira, numvise ngize ubwoba., numvaga ntazi ikintegereje hirya y’urupfu. Nari nararerewe mu idini ya Islamu ndi i londoni mu Bwongereza, kandi nari nzi ko Allah atari Imana ivura indwara.Byageze aho bigaragara ko njyiye gupfa ku buryo abaganga baganiriraga iruhande rwanjye, bazi ko ntabumva, Mu gihe bansuzumaga.Umwe yabwiye abandi ati : » Ubushobozi bw’umubiri bwo kumurinda indwara bwahagaze. Agomba kuba ari Sida yabiteye. » Siddiki akomeza agira ati : » Nifuje kubabwira ko nta sida mfite, ariko sinashoboraga kubumbura umunwa, noneho uwo muganga agiye kubihuhura avuga ko njyiye gupfa.Abaganga babwiraga mugenzi wanjye wari undwaje, Anita, ko mu masaha make ndaba napfuye, bongeraho ko habaye igitangaza kuburyo ntapfa, nabwo nasigara ijisho ry’iburyo ryarahumye, ugutwi kw’iburyo kutumva, n’igihande kimwe cy’umusaya kitagira icyo cyumva (paralysie).ikindi kandi nuko ngo n’ubwonko bwagombaga gusigara bwarangiritse.Ubwo baragiye, barandeka ngo nipfire. Niyumvise meze nkumuntu urimo kurohama mu mazi inshuro ya gatatu, , nasuganyije utubaraga twari tunsigayemo mvuga iri sengesho nti : »Mana niba koko uriho, nkiza uru rupfu »Mu gicuku cy’iryo joro nibwo nakangutse , njyiye kubona mbona umugabo uhagaze hepfo y’igitanda cyanjye, imirasire y’urumuri yamuturukagamo, igatuma mbona uko ateye ariko sinashoboraga kubona mu maso kuko ho hari urumuri rwinshi. Nahise nibwira ko ari Yesu, nta n’umuntu ubimbwiye.
Ubusanzwe abayisilamu bemera ibya Yesu, bakemera imivukire ye , bakemera ibitangaza yakoze, ndetse bemera ko azagaruka agatsemba Antikristo, ariko ntibamwemera nk ;umwana w’Imana, bamufata gusa nk’umuhanuzi ugira neza. Nari nzi ko atari Mohamedi umbonekeye, kandi nari nzi ko atari Allah, nafataga nk’uri hejuru ya bose, none Yesu yari mu cyumba cyanjye. Naho numva amahoro yahatashye. Naribajije nti : ‘Ese wasanga ute njye w’umuyisilamu, mu gihe abandi bose bantereranye ? ». Numvise ambwira ati : ‘ Ndi Imana y’abakristo, ndi Imana ya Abraham na Isaka na Yakobo ‘, akimara kumbwira ayo magambo yahise abura sinongera kumubona. Ntiyigeza avuga kuby’uburwayi bwanjye, habe no kuvuga ku rupfu rwanjye rwari rwegereje.
Mu gitondo cyakurikiyeho, abaganga babiri bari baje kunsuzuma, bariyamiriye bagira bati « Bya biheri ntibyakomeje kwiyongera », bongeraho kuvuga ko zona nayo yahagaze gutera imbere. Ku munsi ukurikiraho, mu gihe nari ngifite ububabare, abaganga baransezereye bampa n’ivalisi cy’imiti, banyihanangiriza, ko ngomba kuzaguma iwanjye. Bambwiye ko bizasaba amezi kugira ngo nkire neza, ariko ko inkovu zo zitazasibangana, kandi ko uburibwe nzabumarana igihe kitari gito. Ubwo naratashye, ariko nyine nafatwaga nk’umubembe, abantu barambonaga bakanyitaza ngo ntabanduza. Ariko njye mu mutima wanjye nari mfite amahoro nari nzi ko igihe Yesu yansuraga mu cyumba ku bitaro ariwe wahagaritse zona. Nari nzi kandi ko nubwo ntamubonaga, ariko ko yari ahari. Nari nzi ko mu bitangaza yakoze, nanjye yari agiye kunkorera icyanjye.Cyokora nubwo byari bimeze bityo muri njye,nari nsigaranye ikibazo nibaza niba Yesu koko ari Umwana w’Imana, cyangwa niba ari umuhanuzi usanzwe nkuko Kolowani yigisha.Kuri uwo mugoroba, nubwo nari mfite imiti igabanya ububabare, nararibwaga cyane kuburyo byabaye ngombwa ko nizirika kugira ngo ntakomeza kwishima. Ariko nabwo ububabare ntibwahagaraye kugeza igihe naje gusinzira. Ubwo kandi niko nakomezaga kwibaza ibibazo kuri Yesu.
Mu gitondo cyaho naje gutangara mfunghuye Televiziyo, mbona amagambo ari kuri Ecran abaza iki kibazo ngo ese Koko Yesu ni Umwana w’Imana ? ubwo hakurikiyeho abagabo babiri basobanura ukuntu ari Umwana w’Imana. Bavuze amagambo menshi asubiza ibibazo nari mfite. Mu kurangiza basabye ko ababishaka bakwitunganya bakabasengera, nibwo nanjye nubwo nari mfite ububabare bwinshi, napfukamye hasi nkurikiza isengesho ry’uwo muvugabutumwa, mpamagara Yesu ndira ngo aze ature muri njye. Kuva icyo gihe inyota yo kumenya Yesu kurushaho iranyinjira, nubwo muganga yari yambujije gusohoka, nabirenzeho njya kugura Bibiliya ntangira kuyisoma, nkajya ntuma na Anita ibindi bitabo bimpugura kuburyo natangiye kugenda nsobanukirwa kurushaho.Ubwo kandi ni nako nasabaga Imana kunyiyereka birushijeho.
Icyumweru kimwe kuva nkiva mu bitaro, naje kubyuka nsanga ahari ibibyimba n’ibiheri hasigaye (uruhu rwumye, ibishishwa by’uruhu byumye, kumwe umubiri uba umeze iyo umuntu arimo gukiruka ibisebe, cyangwa ibiheri)).Nahise njya muri dushe, uko nkaraba nkabona bya bishishwa bivaho.Uruhu rwanjye aho kugira ngo hasigareho inkovu, ahubwo nabonaga rwatukuye, ariko bigaragara ko ugenda ukira buhoro buhoro, kandi ko amaherezo rwagombaga gusubira uko rwari rumeze mbere.Mubyo abaganga bari baravuze byose ko bizambaho, nta na kimwe cyangaragayeho. Amaso yanjye yaroraga neza, amatwi yanjye nta kibazo afite, no mu kuvuga ntabwo ndidimanga na gato, nta n’ikibazo kandi ubwonko bwanjye bwari bufite.
Gukira kwanjye kwabaye ukw’igitangaza, kurihuta kandi kuba ukuzuye. Nta bisigisigi by’indwara na bike nasigaranye, nk’umuntu wari wararwaye zona ya mbere ikaze mu zabonetse mu bitaro byi Toronto, Ariko ikirenze kuri ibyo , Yesu ntiyankijije gusa umubiri ahubwo uburyo yavuye umutima wanjye buruseho , ndashima Yesu, Umwami wanjye, umukiza, n’umucunguz »
Nanjye ndongeraho nti Yesu ni muzima, ni Uwiteka, uko yahoze niko ari niko azahora iteka. Ni Imana. Amina
Dr Nasir Siddiki ubu ni umwarimu n’umuvugabutumwa mpuzamahanga, ubu atuye ahitwa i Tulsa aho abana n’umufasha we n’abana be babiri.
MITALI Adolphe.