Abanyarwanda benshi baracyafite imyumvire y’uko uwarumwe n’inzoka ahitira ku muntu runaka utabifitiye ubushobozi n’ubumenyi akamuvura, nyamara bigaragara ko kimwe mu ngaruka zikomeye zaba kuri uyu muntu n’urupfu rurimo.
Kurumwa n’inzoka, ni imwe mu mpanuka zibaho cyane cyane igihe umuntu akunda gukora imirimo ituma ajya ahantu hari ibihuru, uretse ko inzoka ishobora no kwinjira mu nzu ikaba yaruma umuntu. Mu Rwanda, haracyagaragara abaturage barumwa n’inzoka bakirukira mu buvuzi gakondo bajya kwigomboza aho kujya kwa muganga ngo bahabwe imiti ibafasha mu kwica ubumara bw’inzoka zabarumye.
Uwajamahoro utuye mu Kagali ka Rubirizi umurenge wa Nasho avuga ko hari umwana baheruka gushyingura we ahamya ko yaba yarishwe no kuribwa n’inzoka.
Ati” Hari akana ka mubyara wanjye duheruka gushyingura kari gafite imyaka 14, uwo mwana yariwe n’inzoka yarari gukina n’abagenzi be mu gisambu. Nyuma nyina aza kumwirukansa ku mugombozi baturanye, amusiga imiti, barataha, gusa uwo mwana yaje gukomeza kuremba kugeza ubwo abaturanyi bahuruye ngo bajyane umwana kwa muganga, gusa aza kuducika bakiri kwiyumvira uko bamujyana kwa muganga. Njyewe mpamya ko ari ubumara bwihutiye kumugera mu mubiri wose bukamwica nyuma y’amasaha nka 5.”
Aba baturage bajya mu bavuzi gakondo (Abagombozi), nabo ubwabo bahamya ko n’iyo utarembye cyane, gusa usigarana ingaruka zo kugira ubumuga runaka.
Kabatsube Vestine, ni umuturage wo mu mudugudu wa Nyabiyenzi, akagali ka Rubirizi umurenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe. Aravuga ingaruka yahuye na zo nyuma yo kurumwa n’inzoka ku kuguru akirukira mu bagombozi aho kujya kwa muganga.
Ati ” Aka gace kacu haba inzoka nyinsi zikunze kuruma abantu cyane, hakaba n’ubwo zinjirana abantu mu nzu, nkanjye yarandumye ku kuguru nagiye guhinga, mpita njya kwigomboza numva ndakize ariko hari igihe uku kuguru kundya”.
Habimana Juvenal wo mu kagali ka Rugomo, umudugudu wa Kageyo, murenge wa Nasho nawe uvuga ko yagize ubumuga bw’ingingo bwaturutse ku kuba yararumwe n’inzoka akirukira mu bagombozi aho kujya kwa muganga.
Ati ” Nagiye kwahira ubwatsi bw’inka numva akantu karandumye ku rutoki numva ngize ubushagarira ndebye mbona ni inzoka. Nahise njya ku mukecuru duturanye ugombora ashyiriraho imiti numva biroroshye, ariko hari igihe kigera naba ndi gukora imirimo y’amaboko nko guhinga, nkumva urwo rutoki rujemo ikinya rugasa n’urugagara”.
Indwara yo kurumwa n’inzoka, ni imwe mu ndwara zirindwi (7 ) zikunze kugaragara mu Rwanda nk’izititaweho uko bikwiriye. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kirasaba abaturage kujya bihutira kwa muganga aho kujya mu bagombozi bitewe n’ingaruka abirukira mu bagombozi bahura na zo.
Imyumvire niyo nyirabayazana….
Nshimiyimana Ladislas, ashinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC. Avuga ko imyumvire ari yo ituma uwarumwe n’inzoka atajya kwa muganga ariko ko ubuvuzi buhari n’imiti iterwa uwarumwe n’inzoka ndetse iyo miti ishobora guhangana n’ubwo bumara bw’inzoka.
Ati” Ni imyumvire ituma batajya kwa muganga kuko ubuvuzi burahari hari imiti umuntu aterwa igihe yarumwe n’inzoka tugira n’amahirwe ko tugira ishobora guhangana n’ubumara bw’inzoka zitandukanye, ubwo rero nta buryo buhari buzwi bwo kuvuga ngo abo bagombozi baremewe”.
Ladislas akomeza aburira abirukira mu bagombozi kubireka kuko bigira ingaruka zinyuranye zirimo no kuba batakaza ubuzima.
Ati” Nk’uko utazi uko ubuvuzi bukora ushobora kujyayo ukahahurira n’ingaruka muri zo harimo kuba wahatakariza ubuzima umuntu akaba yanapfa, cyangwa agasigarana ubumuga akagira nka pararize, kuko hari n’iziruma umuntu ku buryo hari ibice by’umubiri bishobora gucika bikavaho, izo rero ni ingaruka ashobora kugira. Icyiza ni uko yajya kwa muganga agahabwa ubuvuzi bwizewe”.
Hari ubutabazi bw’ibanze….
Bimwe mu byo umuntu warumwe n’inzoka agomba gukora mu rwego rw’ubutabazi bwihuse kugira ngo n’igihe ataragezwa kwa muganga ntagire ikibazo gikomeye, harimo koza aho warumwe n’inzoka ukoresheje amazi meza n’isabune, koroshya imyambaro iguhambiriye, gukuramo impeta n’ibikomo ndetse ukibuka ko uwarumwe n’inzoka aryamishwa urubavu rw’ibumoso rwe kugira ngo hagabanywe ugutera cyane k’umutima, ubundi akihutira kwa muganga bakamuha imiti igenda igashwanyaguza bwa bumara kugira ngo ntibukomeze kugendagenda mu mubiri.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ku mugaragaro ku Itariki 21/08/2024 n’ikigo cya Snakebite Envenoming(SBE) ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima,bwagaragaje ko ku bantu 390,546 bo mu midugudu 763, buri mwaka abantu bagera kuri 4.3 ku 1000 bo mu ntara y’Iburasirazuba barumwa n’inzoka. Ni imibare ituruka mu bice bitandukanye by’iyi ntara. Igitangaje ni uko muri aba, 13% bonyine ari bo babashije gukoresha ubuvuzi bwemewe burimo kwegera abakozi bashinzwe ubuzima, kugana ibigonderabuzima n’ibitaro. Ni umubare muto cyane kuko ubu ubushakashatsi bwagaragaje ko 87%, bayobotse ubuvuzi butizewe harimo kwitabwaho mu muryango, inshuti, abafarumasiye, cyangwa abavuzi gakondo. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko hafi ya kimwe cya kabiri cy’abantu barumwe n’inzoka ntibajye mu buvuzi bwemewe bahuye n’ingaruka zikomeye.
MUKANYANDWI Marie Louise.