Ku itariki ya 2 Werurwe 1807, igihugu cy’Ubwongereza cyamaganye icuruzwa ry’abacakara ryakorwaga hagati ya Afrika na Amerika.
Aba banyafrika bakurwaga mu miryango yabo bibwe, bakajyanwa gukora mu mirima y’ibisheke n’iy’ipamba yo muri Amerika.
Igihugu cya Danemark ni cyo cyabaye icya mbere mu kwamagana ubucuruzi bw’abacakara bo muri Afrika mu 1804. Mu 1808, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zabujije kongera kwinjiza abacakara muri leta zizigize.
Ibi byagezweho biturutse ku bikorwa by’imiryango yamaganaga iri curuzwa ry’abirabura ku mugabane w’Uburayi n’uwa Amerika, ndetse n’abahanga mu mitekerereze b’Abafaransa. Aba bose babonaga urugendo rwo gukuraho ubucakara rukiri kure, babanza kwibanda mu kurwanya icuruzwa ry’abacakara.
Ibindi byaranze itariki ya 2 Werurwe mu mateka
1796: Napoléon Bonaparte yagizwe n’ubuyobozi bw’igihugu cy’Ubufaransa, umugaba mukuru w’ingabo zari zishinzwe kugarura ibintu mu buryo kuva kuko hari ibyari byarangiritse kuva aho Ubufaransa bwari bwaratangiye intambara mu bihugu binyuranye by’Uburayi (1792).
1933: Filime ya King Kong yakunzwe cyane n’abantu benshi yarerekanywe bwa mbere. Iyi filime yerekana inkuru y’abantu bagiye ku kirwa kirwa Skull bagiye kuhakinira filime no kureba ibyo bumvaga abantu bahavuga ko haba ibikoko biteye ubwoba. Bahageze bahasanze abaturage basenga imana yitwa King Kong, iyi ikaba yari ingagi nini cyane.
Muri iyi kipe harimo umukobwa. Abaturage batuye iki kirwa baramufata bajya kumutambaho igitambo kuri ya mana yabo. Ariko uwari uyoboye ikipe yagiye gukorerayo filime, ashakisha wa mukobwa amwambura ya ngagi. Uko birukaga bashaka kujya mu bwato, ya ngagi yitwa King Kong irabakurikira kuko yari yakunze wa mukobwa cyane. Abandi nabo bayitera ibyuka barayisinziriza bayijyana iwabo New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakajya bayimurika nk’icyiza nyaburanga.
Ntihaciye iminsi King Kong ica iminyururu yari iyiziritse izenguruka umujyi ishakisha wa mukobwa yakunze. Yaje kumubona imutereka ku muturirwa muremure, bagerageza kuyirasa igahanura kajugujugu nk’uwiyama isazi. Kera kabaye baje kuyirasa ipfa ikimwitegereza.
Iyi filime yarakunzwe cyane, bituma inzu zitunganya amafilime ziyisubiramo inshuro nyinshi.
1836: Leta ya Texas yatangaje ubwigenge bwayo, ikaba yariyomoye kuri Mexique.
1848: Mu Bufaransa hasohotse itegeko rigenera akazi k’umunsi amasaha 10, mu gihe mbere nta gihe runaka cyabaga kigenwe ku mukozi uri mu kazi. Muri Nzeli uyu mwaka (1848) amasaha yarongerewe agirwa 12.
1956: Maroc yatangaje ko ibaye igihugu cyigenga mu gihe yari yarakolonijwe n’Ubufaransa ndetse na Espagne.
1965: Ni bwo abasirikare ba mbere b’Abanyamerika bageze muri Viet Nam.
1992: Kazakhstan yinjiye mu Muryango w’abibumbye.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1981: Bryce Dallas, Howard, umunyamerikakazi ukina filime.
1982: Moustapha Lemarni, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Maroc.
1990: Jérôme Sanchez, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1992: Armando Izzo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Butaliyani.
Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Karoli w’imico myiza
Karoli w’imico myiza yavukiye muri Danemariki mu 1083, apfa mu 1127. Ise yari umwami Knut IV wa Danemariki (ni we mutagatifu Kanuti wa Danemariki).
Karoli w’imico myiza azwiho kuba yaritangiye abakene mu bishoboka byose, ndetse yaje kwicwa abizira ku itariki ya 2 Werurwe 1127, kuko hari inyungu za bamwe yari abangamiye muri uko kwita ku bakene.
Olive Uwera