Itariki ya 25 Werurwe buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abakorewe ubucakara ndetse n’icuruzwa ryabo ryakorerwaga ku migabane 3: abanyaburayi bavaga ku mugabane wabo bafite ibicuruzwa, bakaza kubigurana abacakara babaga bafashwe n’abirabura bagenzi babo. Abanyaburayi bahitaga bajyana abacakara muri Amerika aho basigaga aba bacakara bakabaha ibintu by’agaciro. Basubiraga i Burayi gushaka ibindi bicuruzwa byo kujyana muri Afrika.
Aba bacakara bakurwaga muri Afrika bibwe imiryango yabo bakajyanwa gukora mu mirima y’ibisheke yo ku mugabane w’Amerika, aho abazungu b’Abongereza bari bamaze gutura.
Urubuga rw’umuryango w’Abibumbye www.un.org ruvuga ko mu gihe gisaga imyaka 400 (1501-1850), abantu barenga miliyoni 15 barimo abagore, abana ndetse n’abagabo ari bo bagizwe abacakara. 1/3 cyabo bari abagore. Uretse kugirwa abacakara, aba bagore banafatwaga ku ngufu.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko umunsi wo kwibuka abacakara n’icuruzwa ryabo washyizweho kugira ngo ujye wibutsa abantu ibibi by’ivangura no kurenganya abandi.
Ibindi byaranze itariki ya 25 Werurwe mu mateka
717: Umwami Théodose wa III wayoboraga ibihugu by’iburasirazuba by’Abaroma yanze ikamba ry’ubwami ajya kwiha Imana.
1555: Ni bwo umujyi wa Valencia wo muri Venezuela washinzwe.
1833: Intangiriro y’impinduramatwara yo muri Haiti.
1905: Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byumvikanye ku mupaka ubihuza.
1924: Hatangajwe Repubulika ya mbere y’Ubugereki. Ibi byaje kwemezwa n’amatiora ya kamarampaka yabaye kuri 13 Mata uwo mwaka.
1939: Karidinali w’umutaliyani Eugenio Pacelli yatorewe kuba papa yitwa Piyo wa XII.
1947: Impanuka yabereye mu birombe by’amabuye y’agaciro bya Centralia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahitanye abantu 111.
2007: Ifungurwa rya Brigitte Mohnhaupt wari umaze imyaka 24 afungiwe kuba yari umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba w’abadage Rote Armee Fraktion wabayeho hagati y’1968 n’1998.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1951: Maizie Williams, umuririmbyi mu itsinda rya Boney M.
1960: Brenda Strong, umunyamerikakazi ukina filime.
1987: Abdalaati Iguider, umunyamaroke usiganwa ku maguru.
1988: Big Sean, umunyamerika uririmba injyana ya rapu.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza : Marayika Gabuliheli abwira Mariya ko azabyara umwana w’Imana
Amezi 9 mbere ya Noheli ari wo munsi wibutsa ivuka rya Yezu, Kiliziya Gatolika yizihiza Marayika Gaburiheli abwira Mariya ko azabyara umwana w’Imana. Ibi bigaragara mu Ivanjiri uko yanditswe na Luka 1: 28-38.
Olive Uwera