Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 26 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 26 WERURWE

Itariki nk’iyi mu 1957, abahagarariye ibihugu by’Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ububiligi, Ubuholandi na Luxembourg bahuriye i Roma mu Butaliyani bashyira umukono ku masezerano ashyiraho Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu by’Uburayi.

Uyu muryango wari ugamije guteza imbere ibijyanye n’ubukungu muri ibi bihugu, gushyiraho isoko rusange bikaza ku isonga, kugira politiki imwe mu buhinzi, ubwikorezi n’ubucuruzi bwo hanze yabyo. Nyuma uyu muryango waje kwiyongeramo ibindi bihugu 6 byose hamwe biba 12.

Ibindi byaranze itariki ya 26 Werurwe mu mateka

1169: Saladin yabaye umwami wa Misiri.

1211: Alphonse wa II yabaye umwami wa Portugal.

1812: Umutingito wiswe Uwo ku wa 4 Mutagatifu wishe abantu babatirwa hagati y’ibihumbi 15 na 30 mu gihugu cya Venezuela.

1953: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Dr Jonas Salk yavumbuye urukingo rw’imbasa.

Dr Jonas Salk, wavumbuye urukingo rw’imbasa.

1971: Igihugu cya Bangladesh cyatangaje ubwigenge bwacyo, iba intangiriro y’intambara yo kukibihora.

1975: Umwami Fayçal w’Arabia Saoudite yishwe na mwishywa we Fayçal ibn Mussad wari ufite uburwayi bwo mu mutwe.

1979: Amasezerano y’amahoro hagati ya Misiri na Isiraheli yashyizweho umukono hagati ya perezida wa Misiri Anouar el-Sedate na minisitiri w’intebe wa Isiraheli Manehem Begin.

1997: Polisi ya San Diego muri leta ya California yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabonye imirambo y’abantu 37 bo mu idini rito ryitwa Irembo ry’ijuru (Heaven’s gate) biyahuye bakoresheje ibiyobyabwenge kugira bajye mu ijuru.

Marshall Applewhite, wari uyoboye idini “Heaven’s Gate” rifite abayoboke 37 biyahuye ngo bagere mu ijuru vuba nawe arimo.

1999: Ingabo zo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika OTAN zarashe bwa mbere ibisasu ku ngabo za Yougoslavia ubwo barwanaga mu ntambara ya Kosovo.

2000: Uwari perezida w’inzibacyuho mu Burusiya ari we Vladimir Poutine yatsinze amatora aba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1966: Magali Barnet, umufaransakazi ukina filime.

1983: Daniel Ewing, umukinnyi wa basketball wo muri Leta Zinze Ubumwe z’Amerika.

1989: Simon Kjaer, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Danemark.

2003: Danielle Bregoli, umunyamerikakazi uririmba injyana ya rapu.

Danielle Bregoli, umunyamerikakazi uririmba rapu.

Umutagati Kiliziya gatolika yizihiza none: Mutagatifu Lujeri (743-809)

Lujeri (Ludger) yavutse muri 743, avukira mu muryango ukomeye , i Frize mu Buholandi.Yabaye umwepisikopi nyuma umukuru wabo amwohereza kurangiriza amashuri mu Bwongereza. Ayasohotsemo yagiye kwigisha i Monsteri (Münster) mu Budage nyuma ajya i Kolonye ari na ho yaherewe ubusaseridoti. Ariko akiri umudiyakoni, yoherejwe mu butumwa kuzahura Kiliziya y’i Deventeri mu Buholandi, kwigisha abasagisoni (Saxons) b’abapagani.

Mu kazi ke yitanze atizigama, ndetse Papa aza kumugura umwepisikopi wa mbere wa diyosezi ya Monsteri mu Budage. Yitabye Imana ku itariki 26 Werurwe mu mwaka wa 809 asize ibikorwa byinshi byiza.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here