Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 27 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 27 WERURWE

Ku itariki 27 Werurwe 1996, abapadiri 7 b’abafaransa babaga mu kigo kitwa Notre-Dame de l’Atlas cya Tibhirine ho muri Algeria baburiwe irengero. Hashize ukwezi, umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare w’abayisiramu (GIA) wo muri iki gihugu Jamel Zitouni yigambye ko ari bo bashimuse aba bapadiri.

Ku itariki 23 Gicurasi 1996, GIA yavuze ko hashize iminsi 2 yishe abo bapadiri. Imitwe yabo ni yo yaje kuboneka yonyine.

Mu 2003, ikirego cyagejejwe mu butabera ariko urubanza rusa nk’ururyamishijwe abareze bayoberwa uko yagenze. Mu 2007, Armand Veilleux, umunyamategeko w’umuryango aba bapadiri babarizwagamo yavuze ko Leta ya Algeria yagerageje kubatorokesha ibakuye mu maboko ya GIA ariko bikarangira nabi bishwe.

Armand Veilleux, umunyamategeko w’umuryango abapadiri ba Tabhirine babarizwagamo.

Iyi nkuru ibabaje ni yo umwanditsi wa filime Xavier Beauvois yahereyeho yandika iyitwa Des hommes et des dieux (Abantu n’ibigirwamana cyangwa Abantu n’imana) yasohotse mu 2010.

Ibindi byaranze itariki ya 27 Werurwe mu mateka

-47: Umwamikazi wa Misiri Cléopâtre wa VII yasubiye ku bwami abifashijwemo na Jules Cesar wayoboraga Roma n’ibihugu yigaruriye. Cléopâtre yari yirukanywe na musaza we bari bafatanije ubwami, bateranijwe n’ibyegera byabo byavuze ko umwamikazi yihariye ubwami wenyine. Ibi byatumye Cléopâtre ahunga ajya muri Siriya, nyuma ajya muri Yudeya aho yashinze umutwe umutwe w’ingabo yakuye mu barabu.

1272: Teobaldo Visconti yatorewe kuba papa yitwa Gregoire wa X.

1933: I Geneve, ibihugu by’Ubuyapani n’Ubudage byahisemo kuva mu muryango w’abibumbye aho gushyira mu bikorwa amasezerano ya Versaille. Aya yari amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku itariki ya 28 Kamena 1919, hagati y’Ubudage n’ibihugu bari bahanganye mu ntambara ya mbere y’isi yose.

1948: Mu Misiri, ibuye rya mbere ryashyizwe ku rugomero rwa Assouan ruri ku ruzi rwa Nil.

Urugomero rwa Assouan rwo mu Misiri ruri ku ruzi rwa Nil rwatangiye kubakwa mu 1948.

1956: Mu Bufaransa, iminsi y’ikiruhuko umuntu ahemberwa yavuye ku byumweru 2 ishyirwa ku byumweru 3.

1964: Muri Leta ya Alaska yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habaye umutingito ukomeye wahitanye abantu 125.

1968: Youri Gagarine, umurusiya w’umuhanga mu ngendo zo mu isanzure wanabaye umuntu wa mbere watembereye mu isanzure yaguye mu mpanuka ubwo yitorezaga mu ndege yo mu bwoko bwa MIG-15.

Youri Gagarine, umuntu wa mbere watembereye mu isanzure.

1993: Mahamane Ousmane yabaye perezida wa Niger.

2002: Igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye i Netanya muri Isiraheli cyahitanye abantu 30 barimo n’umwiyahuzi 1, abandi 143 barakomereka. Iki gitero kigambwe n’umutwe uharanira kubohora Palestine ari wo Hamas.

2016: Igitero cy’ubwiyahuzi cyibasiye abakirisitu bo muri Pakistan, gihitana 72, abagera kuri 340 barakomereka.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1979: Louise Brealy, umwongerezakazi ukina filime.

1986: Ivan Čupić, umukinnyi w’umupira w’amaboko (handball) wo muri Croatia.

1988: Brenda Song, umunyamerikakazi ukina filime.

Brenda Song, umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1989: Diego Rosa, umutaliyani usiganwa ku magare.

Umutagatifu Kiliziya gatolika yizihiza none: Mutagatifu Habib

Habib mu cyarabu, bisobanura “ukunzwe”. Uyu mukirisitu yavukiye i Tela-Sheba mu bice byo hafi ya Édesse (ni muri Turukiya y’ubu), ahahoze harigaruriwe n’Abaroma. Yatwitswe yumva ku itegeko rya perefe wahayoboraga muri 322.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here