Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 28 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 28 GASHYANTARE

Papa Benedigito wa XVI yasezeye ku mirimo ye nka Papa ku itariki ya 28 Gashyantare 2013.

Hari ku itariki ya 27 Gashyantare 2013, ubwo Papa Benedigito wa XVI yasezeraga ku mirimo ye nka Papa. Yari yatowe ku itariki ya 19 Mata 2005, yimikirwa kuba Papa kuri 25 Mata 2005. Bivuze ko umurimo w’ubupapa yawumazeho imyaka 7, amezi 10 n’iminsi 9.

Papa Benedigito wa XVI ni we mupapa wa mbere weguye ku mirimo ye, izina rye mbere yo kuba papa rikaba ryari Joseph Aloisius Ratzinger.

Ibindi byaranze itariki ya 28 Gashyantare mu mateka

1838: Robert Nelson, yatangaje ko Canada y’amajyepfo (Bas-Canada) ibaye igihugu kigenga. Ubu ni igice kimwe cya Canada kitwa Québec.

1922: Abongereza bemeye ko igihe cyo gukoloniza Misiri kirangiye, hakajyaho ubwami bwigenga.

1924: Abasoviyete basezeye bwa nyuma ku murambo wa Lénine  wayoboye iki gihugu, akaba yari yapfuye tariki ya 21 Mutarama 1924.

1947: Abaturage bo muri Taiwan bari bamaze umunsi umwe batangiye imyigaragambyo bamagana ishyaka ryari ku butegetsi barafashwe barafungwa abandi benshi baricwa. Abenshi mu banditse ku mateka bavuga ko umubare w’abishwe utazwi neza ariko ko ubarirwa hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 30.

1952: Vincent Massey, ni we mu guverineri wa mbere wayoboye Canada yarahavukiye.

Vincent Massey, guverineri wa mbere wayoboye igihugu cya Canada yarakivukiyemo.

1962:  Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kugeragereza ibitwaro bya kirimbuzi mu nyanja ya Pasifika.

1984: Uwahoze ari perezida w’igihugu cya Cameroun Ahmadou Ahidjo, yakatiwe igihano cy’urupfu (yari mu buhungiro), ku bwo kugambanira ubutegetsi bw’uwamusimbuye ku butegetsi ari we Paul Biya.

1992: Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kafashe umwanzuro wo kohereza ingabo ibihumbi 22 zawo muri Cambodge, kugira ngo zihabungabunge amahoro.

1997: Umutingito ukomeye wo ku gipimo cya 6.1 cya Ritcher wazahaje amajyaruguru y’uburengerazuba ya Irani, hapfa abantu 1100.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1987: Antonio Candreva, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Butaliyani.

1988: Spencer Hawes, umunyamerika ukina Basketball.

1989: David Louhoungou, umukongomani ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ukina umupira w’amaguru.

2007: Lalla Khadija, igikomangomakazi cyo muri Maroc, umukobwa w’umwami Muhammed VI n’igikomangomakazi Lalla Salma.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Romain wa Konda

Mutagatifu Romain wa konda ni umufaransa wabayeho mu kinyejana cya IV. Ni we washinze ikigo  cy’abihaye Imana  kiri ahitwa Condat mu Bufaransa.

Olive Uwera

NO COMMENTS