Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 5 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 5 WERURWE

Itariki nk’iyi mu 1931, amasezerano yiswe Gandhi-Irwin yashyizweho umukono i Londres mu Bwongereza. Aya masezerano yari ahagarariwe Mahatma Gandhi (umuhinde waharaniye byimazeyo ubwigenge bw’igihugu cye) ku ruhande rumwe, na Lord Irwin (umwongereza wari wungirije umwami ariko ashinzwe Ubuhinde) ku rundi ruhande.

Mbere yaho mu 1929, uyu Lord Orwin yari yatangaje ko Ubwongereza bufite gahunda yo kwemera Ubuhinde bukaba Leta yigenga ariko ari imwe mu zigize Ubwongereza. Amasezerano yo ku itariki ya 5 Werurwe 1930 yaje aje kubisohoza.

Ibindi byaranze itariki ya 5 Werurwe mu mateka

1684: Ibihugu by’Ubudage, Polonye na Venise byakoze ihuriro ritagatifu (Sainte Ligue) kugira ngo bishobore guhangana n’ubwami bwa Ottoman (Turukiya y’ubu) bw’Abayisiramu.

1797: Amato y’abavugabutumwa b’abaporoso yageze mu kirwa cya Tahiti (kiri mu nyanja ya Pasifika), bagiye kuvuga ubutumwa. Itariki ya 5 Werurwe buri mwaka, abaturage b’iki kirwa bizihiza umunsi wo kuza k’ubutumwa bwiza ndetse ngo ni umunsi w’ikiruhuko.

1824: William Pitt Amherst wari guverineri w’umujyi witwa Fort William wo mu Bwongereza yatangaje ko igihugu cye kigiye gutera Birimaniya ku nshuro ya mbere. Ibi bihugu byarwanye inshuro eshatu: 1824 – 26, 1852 n’1885.

1933: Ishyaka ry’abanazi ryatsinze amatora y’inteko ishinga amategeko, riza ku mwanya wa mbere n’amajwi 44%, aho ryari rihanganye n’andi mashyaka 4.

1940: Politburo ari yo nama nkuru y’ishyaka rya gikomunisiti rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, yatanze itegeko ryo kwica Abanyapolonye ibihumbi 22, cyane cyane abasirikare bakirimo n’abavuye ku rugerero, abaganga, abanyeshuri, abarimu n’abandi banyabwenge batumvaga politiki ya gikomunisiti y’Abarusiya. Ibi byiswe ubwicanyi bwa Katyń mu mateka.

Ku rwibutso rwa Katyń, ahahambwe abantu ibihumbi 22 bishwe n’Abarusiya kuko batumvaga politiki ya gikomunisiti.

Abarusiya babanje guhakana ubu bwicanyi babwitirira Abadage, ariko mu 1990 baje kwemera ko ari bo babukoze.

1960: Ni bwo gafotozi Alberto Corda yafashe ifoto ikunze gukoreshwa cyane ya Che Guevara, ahitwa La Havane muri Cuba, ubwo bari mu muhango wo gushyingura abahiriye mu bwato bw’Abafaransa bwitwaga La Courbe.

Iyi foto ya Che Guevara yafashwe na gafotozi Alberto Corda mu 1960.

1970: Amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ikwirakwizwa ry’ibisasu kirimbuzi yatangiye gukurikizwa. Aya masezerano yari yashyizweho umukono n’ibihugu byinshi ku itariki ya 1 Nyakanga 1968.

1998: Urupfu rwa Adem Jashari wari ukuriye Ingabo ziharanira kubohoza Kosovo rwabaye imbarutso y’intambara yo muri Kosovo. Uyu mugabo yaguye mu bitero by’ingabo za Serbia. Intambara ya Kosovo yarangiye muri Nyakanga 1999.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1976: Shurley Bousquet, umufaransakazi ukina filime.

1980: Francesca Dani, umunyamiderikazi wo mu Butaliyani.

1986: Mahmoud Abdelrazek, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Misiri.

1998: Killian Tillie, umufaransa ukina umukino wa Basketball.

Killian Tillie, umufaransa ukina umukino wa Basketball.

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Mutagatifu Fokasi

Fokasi wizihizwa none, ni uwo muri Antiyokiya, kuko hari abandi 2 bitwa Fokasi. Yari atuye muri Antiyokiya ya Aziya Ntoya. Yahingaga ubusitani bw’imboga zimutunze cyangwa agira ngo abone icyo afashisha abakene. Nta mukene waje iwe ngo abure aho arara cyangwa ngo afatwe nabi.

Icyo gihe Kiliziya yaratotezwaga cyane. Iyi neza ya Fokasi ituma abapagani bamenya ko ari umukristu. Nuko araregwa. Umucamanza w’Antiyokiya yohereza abasirikare kumwicira iwe. Fokasi abakira neza cyane. Nuko aho bigeze  bati: “ntimwaturangira umuntu utuye ino witwa Fokasi?” Fokasi ati: “Ejo nzamubereka”.

Barara iwe, abafata neza rwose nk’uko yafata incuti ze magara. Arabazimanira  barishima. Naho bwije, ajya mu cyumba cye arara asenga. Mu gitondo abyuka kare acukura imva ye, ayujuje  araza ati: “Fokasi mushaka ni njye, ndi umukristu nimukore icyabazanye. Maze kuzuza imva yanjye”. Nuko abasirikare barumirwa, bashaka kumureka ariko batinya ko umucamanza aza kubimenya akabica. Baherako bamuca umutwe ubwo.

Mutagatifu Oliva

Oliva yari umukirisitu wa Palerme ari wo murwa mukuru w’ikirwa cya Sisile cyo mu Butaliyani. Yahowe Imana mu mwaka w’119 ahitwa Brescia mu Butaliyani h’ubu, ku ngoma y’umwami Hadiriyani.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here