Home AMAKURU ACUKUMBUYE Yishe uruhinja rwa mukeba we rw’iminsi 3 akoresheje umwana we w’imyaka 7.

Yishe uruhinja rwa mukeba we rw’iminsi 3 akoresheje umwana we w’imyaka 7.

Umugore w’imyaka 22 yatawe muri yombi akekwaho kwica uruhinja rw’iminsi itatu akoresheje umwana we w’imyaka 7. Aha ni mu gihugu cya Nigeria, aho umugore witwa Harela Uba, yishe uruhinja rw’iminsi 3 rw’umugore wa kabiri w’umugabo we.

Uyu mugore akaba yatawe muri yombi nyuma y’uko umugabo we witwa Uba Saidu yamureze kuri polisi.

Uyu yavuze ko umugore we wa kabiri witwa Fa’iza, yari yagiye mu bwogero hanyuma agasiga uruhinja rwe rw’iminsi 3 mu cyumba cye. Mu kugaruka, yasanzwe urwo ruhinja ruzana urufuzi.

Umwana yahise yihutishirizwa ku bitaro bikuru ari na ho byatangarijwe ko yashizemo umwuka. Polisi yahise ita muri yombi wa mugore wa mbere na we utwite inda y’amezi icyenda, kubera ko ari we wenyine wari mu rugo ubwo ibyo byose byabaga.

Muri uko kubazwa, ukekwa yemeye ko yahaye uburozi umwana we w’umukobwa w’imyaka 7 witwa Khadija kugira ngo abuhe uruhinja.

Polisi ikaba yahise imucumbikira kugira ngo ikomeze iperereza.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here