Mu Karere ka Ruhango abagabo n’abagore bamaze gucengerwa na gahunda yo kuboneza urubyaro, imwe mu nzira zo guca igwingira ndetse n’imirire mibi.
Ababyeyi bo muri aka karere bemeza ko kubyara abana benshi umuntu adashoboye kurera ari kimwe mu byateraga abana kutitabwaho bihagije ntibabore no kubona indyo yuzuye bityo bigatera imibare iri hejuru y’ igwingira.
Usanase Jean Paul washakanye n’Umurangamirwa Triphina Batuye mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Ruhango Akagali ka bwoga n’Umudugudu wa bihome, umugore akaba acuruza imyenda mu isoko naho umugabo akaba ari umufundi,
Uyu muryango umaranye imyaka irindwi bafite abana babiri barutanwa imyaka itatu, bavuga ko kuringaniza urubyaro byabafashije gukora bakiteza imbere ndetse n’abana babo bakaba bafite ubuzima bwiza kuko babasha kubitaho no kubaha indyo yuzuye.
Usanase yakomeje avuga ko hari ingorane nyinshi zigaragara ku bantu babyaye abana benshi nyamara badafite ubushobozi bwo kubarera, harimo nko kunanirwa kubambika yaba abana ubwabo ndetse n’ababyeyi babo. Ikibazo cy’imirire mibi giterwa no kuba nta ndyo yuzuye babona. Aho yanagarutse kuba afite inkoko 3 ariko abana bakaba babona amagi abakwiriye kuko ari bake.
Usanase yagize ati » Ubu umwana wacu mukuru yiga mu wambere nho umuto mu mashuri y’incuke, kandi bose ntan’umwe turananirwa kwishyurira ishuri. Ariko nyamara ubu yabaga dufite batatu cyangwa bane simpamya ko narikuba nfite ubushobozi bwo kubatunga. »
Usanase agaragaza ko mbere y’uko babyara umwana bareba uko ubushobozi bwabo bumeze ndetse n’imibereho, aho yagarutse ko imfura yabo ifite imyaka irindwi ubu, ariko mbere y’uko bayikurikiza murumuna we arusha imyaka 3, babanje gukora imirimo ibateza imbere yaba we ndetse n’umugore we, bubaka inzu bava mu bukode.
Umurangamirwa nawe yashimangiye ko kuringaniza urubyaro bibafasha kwitaho umuryango wabo, bababonera iby’ingenzi bakeneye kugira ngo umuryango ubeho neza.
Mu magambo ye yagize ati” Iyo ufite abana benshi nta bushobozi, ntabwo wabasha kubatunga kuko ntabwo twabahahira kimwe nanjye ufite bake. Nkanjye ufite abana babiri nabahahira ibiro 2 by’ibirayi bikabahaza, ariko ufite abana 5 ntabwo byabahaza.”
Umujyanama w’ubuzima Banamwana Epiphanie mu mudugudu wa Bihome, akaba ashinzwe gufasha abaturage muri gahunda yo kuringaniza urubyaro, nawe yakomoje ku kubyara abana benshi aho byaba bihurira n’igwingira, aho yagize ati :
« Kubyara abana benshi, bituma abana bahura n’ikibazo cy’imirire mibi, barwara bwaki bakagwingira, ugasanga mu rugo iwabo nta mirire myiza yahabonera. Kandi barahari mu midugudu hirya no hino tukirwana no guhindura imyumvire. »
Emmanuel Siborurema umuyobozi wungirije w’ikigo Nderabuzima cya Kigoma mu Karere ka Ruhango yagaragaje ko hari itanduakaniro cyane mu miryango iboneza urubyaro ndetse n’imiryango itaboneza urubyaro, ariko yishimira intamwe iri guterwa mu kuringaniza urubyaro aho biri hejuru ya 60% ari nako igwingira n’imirire mibi bigenda bigabanuka.
Yakomeje avuga ko umuryango uboneza urubyaro bibafasha kwihuta mu iterambere kurusha abataboneza urubyaro. Mu magambo ye yagize ati « Uboneza urubyaro biramufasha neza ku gufata umuryango we neza, yaba kwihaza mu biribwa ndetse no kwiga amashuri meza bigatuma ikibazo cy’imirire mibi kitagaragara. »
Umuyozozi w’Aka Karere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ibi ari imbaraga zikomeye kuba kuboneza urubyaro rwumva ku rwego rumwe yaba mu bagabo ndetse n’abagore cyane cyane ko n’umubare w’abaturage ungana mu bitsina byombi muri aka Karere aho abagore ari 50% n’abagabo bakaba 50%.
Umuyobozi yakomeje agaragaza ko imibare igaragaza ko ubwitabire bw’ababyeyi bombi mu kuringaniza urubyaro ari imbaraga zizatuma kuboneza urubyaro bigerwaho 100% bityo n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira bigasezererwa muri aka Karere.
Yagize ati”65% by’ababyeyi b’abagore bageze igihe cyo kuringaniza urubyaro barabyitabira n’ababyeyi b’abagabo barabyumvise, 1600 bamaze kwitabira iyo gahunda yo kuringaniza urubyaro.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko 35% by’abatitabira kuboneza arubyaro ari ababyeyi bagifite imyumvire ivuga ko umuryango ari amaboko, aho yabibukije ko umuryango uba amaboko mu gihe ubayeho neza.
Mu magambo ye yagize ati « Umuryango uba amaboko igihe wabayeho neza. Iyo utabayeho neza uhinduka ikibazo ubwawo, ugatera ibibazo n’igihugu. Umwana niyo yaba umwe cyangwa babiri bariye neza bize neza bivuje neza, nibo bagirira akamaro umuryango kurusha abenshi batagize ubuzima bwiza.”
Mu myaka 5 ishize Akarere ka Ruhango kazaga mu turere tugifite imibare iri hejuru mu kijyanye n’imirire mibi, kuri 41% ariko ubushakashatsi buherutse bwagaragaje ko kageze kuri 28%.
Mukazayire- Youyou
Murakoze cane