Umugore wo mu gihugu cya Australia yatangaje abantu benshi, ubwo yajyanye ibirego arega abaturanyi be ibirego bitandukanye harimo kwotsa inyama.
Cilla Carden uturuka mu gace ka Perth, mu gihugu cya Australia yagiye kurega uru rugo rw’abaturanyi be, avuga ko bagomba kubuzwa kwotsa inyama kuko bimubangamira.
Si ukwotsa inyama gusa uyu mugore ashinja abaturanyi be gusa kandi, kuko yanabareze ko bagomba kugabanya urumuri rw’amatara yabo,gucecekesha urusaku rw’amatungo boroye,gucecekesha urusaku rw’abana babo,ndetse no gutera ibiti mu butisati bwabo byo kujya baruhukiramo.
Ikibabaje ni uko ikirego cy’uyu mugore nubwo we wabonaga ibyo arega bifite uburemere, byateshejwe agaciro no kuvuga ko ibyo aregera bidafite ishingiro.
N. Aimee