Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umugore yamennye amakara yaka umuriro mu myanya y’ibanga y’umwana w’umukobwa!

Umugore yamennye amakara yaka umuriro mu myanya y’ibanga y’umwana w’umukobwa!

Umugore w’imyaka 38 yatawe muri yombi azira guhana umwana we yihanukiriye amena amakara yaka umuriro mu myanya y’ibanga y’umukobwa w’imyaka 7 abereye nyina wabo.

Hauwa Adamu wo mu gihugu cya Nigeria yafatiwe mu gace kitwa Moduganari nk’uko umuyobozi wa polisi witwa Abdullahi Ibrahim, yabitangarije ikinyamakuru cyo muri Nigeria kuri uyu wa gatatu.

Ibrahim yavuze ko Adamu yakoze igikorwa cy’indengakamere cyo guhohotera umwana mu gihe we avuga ko yamuhanaga kubera kumusuzugura. Ibrahim kandi avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umwana yari yabanje gukorerwa ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa. Ngo uyu mwana akaba yari yagiye kurererwa kwa mukase nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye.

Iperereza ryimbitse ryahise ritangira mu gihe Adamu akomeje gucumbikirwa na polisi. Uwo mwana w’umukobwa yahise yihutishirizwa kwa muganga kugira ngo abashe gukurikiranwa.

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here