Home AMAKURU ACUKUMBUYE Igihombo umukristo agira bitewe no kutaboneka mu materaniro

Igihombo umukristo agira bitewe no kutaboneka mu materaniro

Tumaze iminsi twifashisha ijambo ry’Imana dusangira namwe impamvu guteranira hamwe kw’abizera atari igikorwa cyahimbwe n’abantu ahubwo ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umukristo kandi Imana ubwayo ikaba isaba ko gikorwa.

Twagize igitekerezo cyo kwandika kuri iyi ngingo tumaze kubona ko bamwe mubizera bagenda bacika intege zo kujya guteranira hamwe n’abandi bamwe bakavuga ko atari ngombwa bagira bati “kwizera birahagije” hanyuma umuntu akitwara neza ategereje kugaruka kwa Yesu.

Nibyo kwizera ni ikintu cy’agaciro kandi nicyo kiduhesha kuba abana b’Imana (Yohana 1:12), ariko kandi ikiranga ko umuntu yizeye Umwami Yesu ni uko agerageza gushyira mubikorwa icyo ijambo yandikishije muri Bibiliya naryo ridutegeka. Yakobo 2:20 havuga hati “kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.” Yesu yabwiye abigishwa be ati “Muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka” (Yohana 15:14)

Mugusoza iki cyigisho cyerekeranye n’ibyo guteranira hamwe kw’abizera, reka twongere turebere hamwe muri make akamaro ko guteranira hamwe bityo bidufashe kumenya icyo umuntu wizeye Kristo yaba ahombye mugihe ahisemo kwitandukanya n’abandi ntaboneke na rimwe mumateraniro yabo.

 Guteranira hamwe bishimangira ubumwe bw’abizera

Guterana n’abandi bizera bihamya ubumwe mufitanye muri Kristo Yesu. Yesu yasengeye abigishwa be abasabira ko bose baba umwe nk’uko We na Se ari umwe, kugira ngo abisi bamenye ko yoherejwe na Se. Yohana 17:21 “Ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye Data nanjye nkaba muri wowe ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye” Abizera iyo bateraniye hamwe ni ikimenyetso cy’uko bafatanije kwizera umwami umwe kandi ko basangiye urugendo rujya mu ijuru.

Guteranira hamwe bifasha ko abizera bumva ijambo ry’Imana kandi bakaboneraho umwanya wo guterana ishyaka ryo gukora ibyiza.

Mugihe abizera bateraniye hamwe, niho abafite impano zo kwigisha no gusobanura ijambo ry’Imana bagira umwanya wo gufasha abizera kumenya ubushake bw’Imana mubuzima bwabo. Niho kandi habaho guhumurizanya biciye mu ijambo ryigishwa riva muri Bibiliya, mu indirimbo ziririmbwa mu materaniro kimwe no mubuhamya butangwa n’abandi bizera. Abizera bateraniye hamwe, haboneka ukunganirana no gufashanya bituma abizera bashinga imizi mubyo bizeye, bagahamurizwa mu muhati n’imibabaro yabo kandi bakiyongeramo ibyiringiro byo kuzabona Yesu agarutse. Igihe abizera bateraniye hamwe habaho guterana umwete muri uru rugendo rugana mu ijuru.

Ubuhamya bw’abandi bizera, ibyo Imana igenda ikorana nabo mubuzima bwabo bwa buri munsi n’ibyo nabo bayikorera muburyo bwo gushyigikira no kwagura ubwami bw’Imana hano ku isi, kumva ubuhamya bujyanye n’ibyo bitera ishyaka abandi bizera basaga n’abacitse integer murugendo.

Ntahandi hantu habere kumvirwa amagambo yihumure, amagambo akomeza imitima, amagambo atera ishyaka abadendebukiwe, uretse aho abizera aribo bera b’Imana bateraniye. Yesu yasezeraniye abigishwa be ko aho babiri cyangwa batatu bateraniye nawe ubwe azajya aza akaba hagati muri bo (Matayo 18:20). Niba yaravuze ko babiri cyangwa 3 nibateranira hamwe kubw’izina rye azaba hagati muri bo, ni igihamya cy’uko nawe yari azi neza ko abizera bakwiye kandi bazajya bateranira hamwe.

Guteranira bituma habaho gusobanukirwa impano z’Umwuka kuri buri wese, habaho gutyazanya, hakabaho n’urubuga rwo gukoresha zimwe mu mpano zikora abantu bateranye kimwe no kwongerwamo imbaraga.

Ijambo ry’Imana ritubwira ko hariho uburyo bwinshi bwo gukorera Imana kandi ko buri wese akwiye guhabwa ikimwerekanaho ugukora k’Umwuka Wera, 1 Abikorinto 12:7 “umuntu wese agahabwa  ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.” Akenshi abizera bashobora kuba bafite impano y’Umwuka Wera yo gukoreshereza abandi bizera ngo bafashwe cyangwa bubakwe ariko ugasanga bamwe ntibazi impano zabo. Kugirango impano y’umuntu igaragare nuko ayikoresha cyangwa ni uko agenda aboneka mumateraniro y’abandi bizera bityo igihe akora imirimo inyuranye mu itorero no hanze yaryo abandi bizera, abantu b’umwuka bazabona ibyo akora neza kuruta ibindi maze bamubwire impano ye y’umwuka naho we yaba atayisobanukiwe neza. Nyinshi mu mpano z’umwuka zigaragara neza abantu bateraniye hamwe. Nibyiza kuboneka mubandi kugirango impano yawe iseruke, ikore hanyuma ifashe benshi. Umukozi k’umurimo niwe Imana yemera.

Nibyiza kandi guteranira hamwe kuko bituma impano zikiri nto zikura zigatyazwa mugihe umuntu ahawe urubuga rwo kuzikoresha no mugihe yitegereza abandi bizera bafite impano nk’iye bayikoresha. Bitera ishyaka kubona abandi bari gukora nk’ibyo nawe wiyumvamo ko washobora. Ibyo nibyo twise gutyaza impano. Kwitegereza abandi no gukoresha impano yawe bizatuma wumva umuriro w’Umwuka ugurumana muri wowe maze ugire ishyaka ryo gukora cyane kugira ngo wungure kandi ufashe benshi. Ntibyoroshye gusobanukirwa impano yawe kimwe no kuyikuza mugihe hatabaho guhura n’abandi musangiye ukwizera ngo mufashanye. Uzarebe umwana uvukiye mu rugo rutarimo abandi bana bato, akenshi atinda kuvuga kimwe no kugenda ugereranije n’umwana wavukiye murugo rurimo abandi bana bato. Uko niko n’abizera bunganirana, bagatyazanya kandi bagakuza impano zabo igihe bateranye.

Igihe abizera bateranye bumva ijambo ry’Imana, bakibutswa ibyiringiro bafite muri Kristo, bakibutswa iby’urugendo rwabo rujya mu ijuru hanyuma bagashishikarizwa gukomeza gukora imirimo myiza no gukiranuka. Umukristo akwiye kuva mumateraniro y’abizera ’ongerewe ibyiringiro n’imbaraga zo gukomeza gukirera Imana adacika intege. Amateraniro yera tuyagereranya nigihe bateri (battery) yashizemo umuriro hanyuma ukayijyana kuyisharije (charger) ngo yongere igire imbaraga. Ibikorerwa mumateraniro nabyo bikwiye gusubizamo imbaraga abacitse intege kimwe no kubongerera ibyiringiro byo kuzabona Yesu bagakomeza gutegereza bihanganye.

Turashimira mwe mwese mufata akanya ko gusoma ibitangazwa muri iki kinyamakuru cyane cyane muri iki gice kivuga ku Iyobokamana.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here