Home AMAKURU ACUKUMBUYE U Rwanda na Congo batangije igikorwa cyo gukingira Ebola

U Rwanda na Congo batangije igikorwa cyo gukingira Ebola

Kuri iki cyumweru u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukinkira indwara ya Ebola bahereye kubafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara.

Iki gikorwa cyabereye ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu. Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Umurinzi’, bukaba buzibanda cyane ku bantu bakora urujya n’uruza umunsi ku wundi muri ibi bihugu byombi, kugira ngo hakomezwe kwirindwa indwara ya Ebola.

U Rwanda ruzakingira abantu bagera ku bihumbi 200 batuye mu turere twa Rubavu na Rusuzi uturere dukora ku mipaka y’u Rwanda na Congo.  Mu gihe mu gihugu cya Congo bazakingira abarenga ibihumbi 500 hibanzwe mu duce twagaragayemo Ebola.

Afungura ku mugaragaro ubu bukangurambaga Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr. Diane Gashumba yavuze ko uru rukingo ruje gukomeza gufatanya n’izindi ngamba zari zisanzweho kugira ngo hakomeze guhashwa iki cyorezo kimaze guhitana ubuzima bwa benshi mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.

Ubwo bari mu inama n’abanyamakuru aba bayobozi b’ibihugu byombi basobanuye ko uru rukingo ruzafasha cyane yaba mu gihugu cya Congo cyamaze kugaragaramo iki cyorezo, ndetse n’u Rwanda nk’igihugu bihana imbibi.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guhangana n’indwara ya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Prof Jean-Jacques Muyembe, yavuze ko gukingira abaturage ari umwanzuro mwiza wo muri iki gihe ndetse no mugihe kizaza kugira ngo hahashywe burundu iki cyorezo.

Yagize ati “icyorezo dufite ubu hari abaturage benshi bugarijwe ntabwo twashobora kugera kuri buri rugo niyo mpamvu twashatse urukingo rushobora gukingira abaturage benshi. Twumvikanye n’u Rwanda kugira ngo twongerere ubudahangarwa abaturage baturiye umupaka kuburyo nubwo bafatwa byakoroha guhangana na virusi ya Ebola.”

Abanyamakuru bo mu Rwanda, abo muri Congo ndetse n’abakorera ibinyamakuru mpuzamahanga bari bitabiriye ari benshi

Yagize ati “Icyo twiteze kuri uru rukingo ni ukuza kunganira izindi ngamba twari dufite nk’igihugu nk’iz’isuku, ingamba zo kwirinda kujya ahari icyorezo ariko nanone no kunganira ibyo twakoze mu mezi ashize. Kuko nta rukingo rukingira 100% Twakingiye abakozi bo kwa muganga ibihumbi bitatu dukoresheje urukingo rwa mbere, uyu munsi dufite amahirwe y’uko tubonye urukingo rushobora gukoreshwa ku baturage muri rusange’’.

Yakomeje avuga ko uru rukingo rwizewe kuko rwakozwe isuzumwa mu bihugu byinshi bitandukanye harimo nka Leta zunze ubumwe za America, Ubufaransa, Sierra Leone, Ghana,Tanzania na Uganda

Uru rukingo rufatwa ku bushake, rwatanzwe n’ikigo cyavumbuye uyu muti cya Johnson & Johnson ndetse binaterwamo inkunga n’abandi bafatanyabikorwa.Uwari ahagarariye iki kigo cya Johnson and Johnson cyatanze izi nkingo Stacy Meyer nawe yashimiye iki gikorwa agira ati:

“Turashaka kugaragaza ko twashimye ukureba kure ndetse n’ubuyobozi bwa Guverinoma y’u Rwanda, uburyo bafashe ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola”

Abantu 50 nibo bakingiwe ku ikubitiro nyuma yo kubasobanurira ibyiza ndetse n’akamaro k’uru rukingo. Uru rukingo ruhabwa umuntu wabyemeye ku bushake bwe, abakingiwe bagaragaje ko bizeye uburinzi ku mubiri wabo n’ubwo nabo bagarukaga ko n’izindi ngamba zikiri ngombwa cyane, harimo kugira isuku.

Popaul Punza, ashinzwe itumanaho mu mpuzamiryango yo kurwanya Ebola CMRE, umwe mubakingiwe yagize ati

Popaul Punza ati: “Nafashe umwanzuro nk’umuntu mukuru”

“Nemeye ko bampa urukingo ku mpamvu eshatu; iya mbere, uru rukingo rurizewe ku rwego rwo hejuru, iya kabiri, nizera abashakashatsi bwa Congo kuva baremeye uru rukingo naho impamvu ya gatatu ni inshingano zange nk’ikiremwamuntu, nk’umuntu ukuze. Tugomba gushyigikira icyazana igisubizo ku kiremwamuntu. Nzumva nishimye igihe ikicyorezo kizaba cyarandutse muri Congo nk’umuntu ufite ubwenge.”

Mutesi Saphia umucuruzi kuri uyu mupaka nawe wakingiwe yagize ati” “Ndizeye ko ubu nta bwoba ngifite cyane, kuko ubu ubuzima bwanjye bukingiye, numvaga ngiye kureka ubucuruzi bwanjye bwo kwambukiranya umupaka kuko numvahga nfite ubwoba bwo kwandura Ebola. Ndashimira Guverinoma yacu kubw’iki gikorwa cyiza cyo kurengera ubuzima bwacu.

Abakingiwe bazakomeza gukurikiranwa kugeza igihe bazoherezwa ubutumwa bubibutsa kujya gufata urukingo rwa kabiri nyuma y’iminsi 56 uhereye ku munsi bafatiyeho uwambere.

Mu mezi yatambutse mu Rwanda hari hakingiwe abantu bagera ku bihumbi bitatu, aba bari biganjemo abantu bahura n’abantu benshi, byagaragaraga ko bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara, harimo abaganga,abandi bakora kwa muganga ndetse n’abashinzwe umutekano bahura umunsi ku wundi n’urujya n’uruza rw’abantu mu mirimo yabo ya burimunsi.

Aha ni ahabereye igikorwa cyo gukingirwa, abafashe umwanzuro wo gukingirwa ababanje kuganirizwa

 

Igikorwa cyishimiwe n’impande zombi bacinya n’akadiho

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here