Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko abajyanama b’ubuzima bagize uruhare mu kugabanya imfu z’abana bapfaga bavuka, n’ababyeyi bapfaga babyara, ubu ibipimo by’ababyeyi babyarira kwa muganga
Maniriho Israel, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Musanze avuga ko ibijyanye n’imfu z’abana n’ababyeyi, byagaragaye ko abana benshi bapfaga bavuka, cyangwa ababyeyi babyara, bitewe nuko babaga batarakurikiranwe kuva bagisama ndetse bagashaka kubyarira iwabo mu ngo.
Avuga ko muri icyo gihe bahuraga n’ingorane ugasanga igihe cyo kubyara ari bwo batangiye kubajyana ku bitaro, bikaba byanabaviramo izo mfu za hato hato.
Maniriho yagize ati “Abajyanama b’ubuzima bakurikirana umwana akivuka kugeza ku minsi igihumbi. Mu Karere kacu ka Musanze kubyarira kwa muganga biri ku gipimo cya 98% bisingira 99%”.
Akomeza agaragaza uburyo imirongo y’ababyeyi ku bigo Nderabuzima yagabanutse, ndetse n’abaganga bikabororhereza akazi, kubera ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima.
Yakomeje agira ati “Uburyo abajyanama b’ubuzima bafashije ibigo nderabuzima ni uko usanga wenda umwana afite umuriro ntabwo bahita bamujyana kwa muganga ahubwo abajyanama b’ubuzima bari mu Mudugudu babanza bakamuvura, akajyanwa ku kigo nderabuzima ari uko habonetse ibimenyetso mpuruza kuko haba hakenewe ubundi bumenyi bwisumbuyeho”.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze bashimira byimazeho abajyanama b’ubuzima uburyo badahwema kubitaho.
Mukabideri Vestine, umubyeyi ufite umwana w’ukwezi kumwe ashimira umujyanama w’ubuzima ko yamubaye hafi cyane ndetse yagize ati:
“Umujyanama w’ubuzima amaze kumenya ko mfite inda yanyitayeho kuva ngisama, igihe cyo kubyara namwohereje message (ubutumwa bugufi) mubwira ko igihe cyo kubyara kigeze, inda imfashe ndamuhamagara tujyana ku bitaro ndabyara, ndataha maze igihe kigeze araza apima umwana na n’ubu aracyamupima mu Mudugudu, kuri ubu umwana afite ukwezi n’iminsi icumi”.
Giramata Fideliya, atwite inda y’amezi atandatu. Yimukiye mu gace atuyemo inda ifite amezi ane, avuga ko ubwo yimukiraga aha yari atwite ariko atazi aho umujyanama w’ubuzima w’ako gace atuye, ariko baza guhura n’umwe mu nzira amubaza aho atuye atangira kumukurikirana.
Ati “Yarambonye ambaza niba naragiye ku bitaro mubwira ko ntarajyayo anshishikariza kujyayo, njya ku bitaro aza kugaruka kureba niba naragiyeyo. Afata agafishi baduha ku bitaro agasinyaho, amaze kugasinyaho arongera arakangarurira, ndateganya ko nihagera ko njya kubyara nzamuhamagara tukajyana ku bitaro.
Mukarubibi Agnes, umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Kamanga ukorera ku kigo nderabuzima cya Kinigi, avuga ko umubyeyi bamukurikirana kuva agisama kugeza abyaye ndetse n’uwo mwana bakamukurikirana kugeza ku myaka itanu.
Avuga ko banabavura iyo barwaye ndetse ko kubijyanye n’imirire mibi, bahugura ababyeyi babereka indyo yuzuye muri rusange; irimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.
Abajyanama b’ubuzima n’ubwo bafite akamaro kanini, bagaragaza imbogamizi bahura nazo. Barasaba iki Leta?
Abajyanama b’ubuzima nabo bashima umusanzu wabo mu rugamba rwo guca imfu z’abana n’ababyeyi. Ariko berekana ko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe zirimo kuba ibigo nderabuzima biri kure, bigatuma hari ubwo umubyeyi abyarira mu nzira, ndetse no kuba hari bimwe mu bikoresho batabona.
Aba bajyanama basaba Leta ko yabafasha bakabaha agahimbazamusyi bitewe n’uko hari nk’igihe batajya ku mirimo yabo (mu murima) kubera ko umurwayi yaje bikaba ngombwa ko bamufasha, yaba agiye kubyara bakamujyana ku kigo nderabuzima; uwo munsi ntibakore ndetse no kongerwa amahugurwa.
Umwe yagize ati: “Twifuza ko n’iyo utaba umushahara kuko turi abakoranabushake, wenda twagenerwa akantu gatoya ndetse na bimwe mu bikoresho byo kwifashisha nk’imyenda yo kwambara y’imvura kukontayo tuba dufite, n’imitaka kuko iyo duhamagawe uhita uhaguruka ukagenda”.
Tugasaba Leta ko yatugenera amahugurwa menshi, kuko uyu murimo dukora twarawutorewe baraduhugura ariko tuba dukeneye ubumenyi bwisumbuyeho bidufashe kunoza imirimo yacu”.
Mu Karere ka Musanze hose habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera ku 1,715. Mu Midugudu y’icyaro bahafite abajyanama b’ubuzima 4, naho mu midugudu y’umujyi bahafite 3 muri buri mududgudu.
Irène Nyambo