Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Iyumvire abanyarwanda bahamya ko Coronavirus itabafata kuko basengeye

Covid-19: Iyumvire abanyarwanda bahamya ko Coronavirus itabafata kuko basengeye

Muri ibi bihe u Rwanda ruri guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, hari itsinda ry’abana bo mu muhanda ubona bafite imyumvire yabo iri hasi, aho bavuga ko batakwandura iki cyorezo

Ukurikije imbaraga zishyirwa muri iyi gahunda yo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19, Ubumwe.com bwagerageje kenshi kuganiriza aba bana bo mu muhanda, ubona bo bakigenda mu gihe abandi banyarwanda bamaze hafi ukwezi muri gahunda ya Guma mu rugo.

Aba bana bafite imyumvire myinshi itandukanye n’ukuri,babwiye Ubumwe.com ko bo bidashoboka ko bakwandura Coronavirus kubera ko basengeye.

Aba bana bari bafite agacupa kamwe basangiriraho bose, ngo kuko bizerana ko Coronavirus itabafata

Abana twaganiriye tutifuje kugaragaza amazina yabo aho wasangaga biyicariye nta kibazo bafite ubona nta bwirinzi na buke bafite babwiye umunyamakuru ko ntabwoba baba bafite kuko bo basengeye itabafata.

Umwana w’imyaka 14 uvuga ko aba ku iseta yahitwa mu Ibambiro yagize ati: “Twebwe nta bwoba tuba dufite kuko dusengeye. Ntabwo abana basengeye nkatwe Coronavirus yadufata”

KANDA HANO USOME INDI NKURU BIFITANYE ISANO

Undi mwana nawe w’imyaka 13 wavuze ko aba mu iseta ry’i Gahanga yavuze ko asengera kuri paruwase ya Kicukiro umaze imyaka 4 mu muhanda yagize ati: “Twebwe turasengeye ntabwo Coronavirus yadufata rwose. Ibyo Rero ntabwo twebwe bitureba cyane”

Undi mwana w’imyaka 14, uvuga ko yibera mu bimodoka by’inyanza kuri gari, yagize ati: “Twebwe ubundi turasenga cyane, kuburyo ntanahantu Corona yamenera. Yaba mu gitondo na nimugoroba turabanza tukiragiza Imana ubundi tukajya kwishakira umugiraneza waduha icyo kurya”

Aba bana aho baba bibereye baba begeranye bisanzwe, wababaza impamvu batirinda bakakubwira ko bo bizeranye hagati yabo kandi basenga kuburyo Coronavirus itabafata.

KANDA HANO USOME INDI NKURU BIFITANYE ISANO

Ubuyobozi bwa Kicukiro buravuga iki kuri kibazo?

Nyuma y’inkuru zitandukanye Ubumwe.com zakoze zigaragaza ikibazo cy’abana bo mu muhanda mu Karere ka Kicukiro, twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Kicukiro bwakoze, kuri iki cyiciro ubona cyihariye, kuko ubona basigaye inyuma mu ngamba igihugu gifite cyo kurwanya ikwirakwiza rya Covid-19, ariko birinze dusohora iyi nkuru umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro atarabasha kuduha amakuru.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutesi Solange inshuro zose bavuganye n’umunyamakuru ntacyo yabashije kumutangariza. Mu gihe yaba agize icyo atubwira ku ngamba bafite zo guhangana n’iki kibazo, tuzakibagezaho mu nkuru yacu ikurikira.

Aba bana bavuga ko basengeye biyizeye

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here