Home AMAKURU ACUKUMBUYE Coronavirus: U Rwanda rwakubye hafi kabiri ubushobozi rwari rufite bwo gupima Covid-19

Coronavirus: U Rwanda rwakubye hafi kabiri ubushobozi rwari rufite bwo gupima Covid-19

U Rwanda rwakiriye Laboratwari( Laboratory) zigendanwa, zije kwunganira ubushobozi bari basanganywe bwo gupima Coronavirus

Uyu munsi ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ibitewemo inkunga na Leta y’Ubudage byashyikirije u Rwanda laboratwari zigenda mu modoka muri gahunda yo kurwanya indwara z’ibyorezo muri rusange, ariko by’umwihariko icyorezo cya Covid-19.

Christophe Bazivamo, umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba avuga ko habayeho gufasha kugura ibikoresho bipima izo ndwara z’ibyorezo.

Christophe Bazivamo, umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ashyira umukono ko ibikoresho byagenewe u Rwanda mu guhangana na Covid-19 byatanzwe

Yagize ati: ” Ni muri urwo rwego twari turi hano gushyikiriza u Rwanda, ibikoresho byarugenewe, ni nka laboratwari zigenda mu modoka kugira ngo ahadutse icyorezo mu gihe hatari inyubako, imodoka ibe yatwara iyo laboratwari n’ibikoresho byayo ipime, nirangiza ijye n’ahandi bitewe n’uko bikenewe”

Dr Sabin Nsabimana Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) nawe ashyikirizwa ibi bikoresho yavuze ko bije byunganira ibyo bari basanganywe kandi bigiye kubafasha cyane.

Yagize ati: “Icyiza cy’iyi Laboratwari ntabwo ipima ikintu kimwe,izapima ibintu byinshi.ushobora gukuraho imashini imwe ukayisimbuza iyindi. Ubu turi guhangana n’icyorezo cya Coronavirus,twari dufite imashini 3 zibasha gupima neza, ubu hari izindi eshatu zizazanwa n’iyi laboratwari igendanwa. N’ubwo zose zitaragera aha, mu cyumweru gitaha zizaba zihari zibasha gupima. Urumva ko ubushobozi bwacu buzikuba hafi inshuro ebyiri,kandi bikaba bidakorerwa mu nzu imwe bibasha kwimuka.

Dr Sabin yagaragaje ko izi Laboratwari ziza kuzamura intera bari bariho ya guhangana na Covid-19

Dr Nsabimana yakomeje agaragaza ko izi Laboratwari zizafasha u Rwanda gupima Coronavirus ndetse bikorohereza y’aba abaturage y’aba n’abaganga.

Yakomeje agira ati: ” Tuvuge ufite abarwayi benshi mu Ntara imwe ukabapima, wabarangiza ukimukira ahandi. Bityo rero ni ikintu cyiyongeraho uretse imashini zirimo hariyongera n’ubwo bushobozi bwo kuba laboratwari yakwimuka. Ni ikintu gifasha cyane igihugu aho usanga abaturage bibagora kugenda. Ariko bifasha n’abapima kugira ngo bekuvunika bafata sample zituruka ahantu henshi bakajya ahantu hamwe bakarangiza ikibazo bakimuka bakajya ahandi.”

U Rwanda rushyikirijwe ibi bikoresho mu gihe kugeza ubu abamaze gupimwa bagasangwamo Coronavirus ari 143,abamaze gukira bakaba bagera kuri 65. Kugeza ubu akaba nta n’umwe urahitanwa n’iki cyorezo nk’uko bitangazwa na Ministeri y’Ubuzima.

Dr Sabin asinyira ibikoresho u Rwanda rwahawe
Ibi bikoresho bifite ubushobozi bwo gupima indwara nyinshi zitandukanye.

Mukazayire Youyou

Photos:Rbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here