Home AMAKURU ACUKUMBUYE Covid-19: Igihugu gifata ingamba gikurikije aho ikibazo kigeze iwabo, iyi niyo mpamvu...

Covid-19: Igihugu gifata ingamba gikurikije aho ikibazo kigeze iwabo, iyi niyo mpamvu abanyarwanda bose basabwa kwambara agapfukamunwa

Ubu abanyarwanda bose basabwa kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bitandukanye gato n’amabwiriza bari batanze mu minsi yashize ubwo bagaragazaga abagomba kwambara agapfukamunwa. Ministeri y’Ubuzima itangaza ko ibi biterwa n’intera iki cyorezo kiba kigezeho

Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko guhera none Tariki 20 Mata buri munyarwanda asabwa kwambara agapfukamunwa yaba ari usohotse muri za ngendo zihutirwa yaba uri murugo.

Abanyarwanda benshi bagaragaje kwibaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye impamvu ibi byahindutse kandi ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda Ministeri y’ubuzima yari yatangaje ko abantu bagomba kwambara udupfukamunwa ari; Ufite ibimenyetso by’indwara zo mu buhumekero, ukora kwa muganga yita ku barwayi bafite ibimenyetso by’indwara zo mu buhumekero cyangwa ukora kwa muganga wakira abantu bafite ibi bimenyetso.

Ubumwe.com bwifuje kumenya impamvu z’iyi myanzuro mishya bwegera Malick Kayumba, Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho mu by’Ubuzima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) adutangariza ko ubushakashatsi bugenda buzana impinduka kuko iyi ndwara imenyekanye vuba.

Mu magambo ye yagize ati: “Iyi ndwara nkuko mubizi, Imenyekanye vuba cyane, ni nako ubushakashatsi bukomeza gukorwa kandi n’ibihugu bikomeza gufata ingamba bakurikije aho ikibazo kiba kigeze iwabo.”

Yakomeje avuga ko ubu aho ubushakashatsi bugeze bwagaragaje ko kwambara agapfukamunwa ari uburyo bwizewe burinda umuntu kwandura, cyane ko hari ababa bafite iyi virus ariko bataragaragaza ibimenyetso.

Yakomeje agira ati: “Kukambara rero byagaragaye ko bigabanya ibyago byo kwandura COVID-19 cyane cyane ku bantu bashobora kwanduza abandi igihe bataramenyako barwaye, kandi iyo ukambaye byagaragaye ko bikurinda gukora ku munwa, amazuru cg mu maso igihe utarakaraba ukaba ufite umwanda mu ntoki.”

Kayumba agaragaza ko kwambara agapfukamunwa byagaragaye nk’uburyo bwo kwirinda Covid-19

Impamvu n’umuntu uri murugo asabwa kwambara agapfukamunwa n’isuku yako….

Kayumba yakomeje asobanura ko ubu basabye n’abantu bari mu rugo kwambara agapfukamunwa kuko hari abagaragaye ko bafite ibyago byo kwandura no kwanduza.

Mu magambo ye yagize ati: « Umuntu akambara igihe cyose asohotse murugo agiye mu bikorwa byemewe ariko akanakambara igihe aba mu rugo (igipangu) rugizwe n’imiryango myinshi bakaba bafite ibikoresho cyangwa ahantu basangiye.”

Kayumba yashoje akomoza ku isuku y’agapfukamunwa n’uburyo bwiza kagomba gukoreshwa aho yagize ati: “Igihe wagakuyemo ntabwo gusubizamo, keretse ari akameswa ukakamesa kakuma hanyuma ukongera kukambara”

Kuva kuwa Gatandatu Tariki 18 Mata, aho Ministri w’ubuzima Dr.Ngamije Daniel  yatangarije aya mabwiriza asaba abanyarwanda kwambara agapfukamunwa aho bari hose, hagaragaye inganda z’ibikorerwa mu Rwanda ( Made in Rwanda) zikora udupfukamunwa dutandukanye, aho bagaragaza ko nta kibazo cy’ibura ryatyo abanyarwanda bazagira, ndetse ababishinzwe batangaje ko tuzaba turi ku giciro cyo hasi, kuburyo buri munyarwanda azabasha kukagura mu buryo bwo gukomeza kwirinda Icyorezo cya Covid-19.

 

Mukazayire Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here