Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uwari umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Uwari umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana

Pierre Nkurunziza wari umukuru w’igihugu yitabye Imana ku itariki ya munani Kanama 2020, azize indwara y’ umutima ku myaka 56 ku bitaro bikuru by’i Karusi. Leta y’Uburundi ikaba yatangaje i kiriyo cy’iminsi irindwi mu gihugu cyose. Nkuko bitangazwa na Leta y’uburundi

Ibi bibaye aho ku itariki ya 20 Gicurasi 2020 amatora yabaye mu Burundi aho Bwana Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka rya (CNDD-FDD), Bwana Nkurunziza yari abereye mumuyobozi ari we wegukanye intsinzi na 75,45%.

Ibi kandi bibaye mu gihe umugore wa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Denise nkurunziza ari kuvurirwa I Nairobi Covid-19, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.

Bwana Nkurunziza akaba yari ayoboye igihugu cy’Uburundi imyaka 15. Ubwo yashakaga kwiyamamariza manda ye ya gatatu abatavugaga rumwe n’ubutegetsi ntibabyakiriye neza aho bavugaga ko binyuranye n’Itegeko Nshinga, naho abari mu ruhande rwe bavuga ko manda ye ya mbere atatowe n’abaturage ahubwo yashyizweho n’inteko ishingamategeko (parliament).

Ibi bikaba bitaravuzweho rumwe n’abaturage ndetse n’amahanga, bikaza kuzana imvururu mu gihugu, ku itariki ya 26 Mata 1015 abatarashyigikiye icyo gitekerezo bagiye mu mihanda, abigaragambyaga barwanye na polisi y’igihugu aho nibura abantu batandatu bahasize ubuzima mu minsi ibiri. Byarakomeje abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barenga 24,000 barahunga.

Ku itariki ya 13 Gicurasi Pierre Nkrunziza yagiye mu nama muri Tanzania aho yahiritswe ku butegetsi na General Godefroid Niyombare, ariko bucyeye Nkurunziza yaje kugaruka mu gihugu, nubwo bitari byoroshye nkuko yabitangaje, yashimiye igisirikare ko cyakoresheje imbaraga kugira ngo agaruke dore ko yari akiri ku butegetsi.

Ku itariki 21 Nyakanga 2015 nibwo amatora ya manda ya gatatu yabaye, naho ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 atsinda amatora n’amajwi 69,41%. Ku itariki ya 7 Kamena yaje gutangaza ko atazongera kwiyamamaza ubwo manda ye izarangira mu mwaka wa 2020.

Irène Nyambo

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here