Twongeye kubashimira ko mwahisemo gusoma inkuru dutangaza. Twizera ko Umwuka w’Imana akomeza kugenda adufasha gusobanukirwa ibyo twigishwa kimwe no gushyira mu bikorwa icyo Ijambo ry’Imana ridusaba.
Bibiliya ni kimwe mubitabo byera gikoreshwa na benshi mubatuye isi. Abakristo nibo ahanini bayikoresha bahamya ko ari igitabo cyera (gitagatifu) gikubiyemo Ijambo ry’Imana. Mugihe dusesengura Bibiliya dushaka kumenya neza ubutumwa bukubiyemo kubantu b’iki gihe, dukwiye kwitondera uburyo dufatamo ukuri n’amahame yayo. Impamvu yo kwitondera uburyo dufatamo Bibiliya n’uburyo bw’ishyirwa mubikorwa bw’ibyo ivuga nuko itanditswe mugihe cyacu, hashize imyaka ibihumbi Bibiliya yanditswe. Nubwo ari ijambo ry’Imana rikubiyemo bimwe muby’ukuri kudahinduka ariko hari n’abimwe bivugwamo bijyanye gusa n’abantu bo mugihe yandikwaga bikaba byarandikiwe gusa kuduha amakuru y’uko abantu ba kera bagiye babana n’Imana bityo bikaba byaduha urugero rwiza twakurikiza cyangwa urugero rubi twakwirinda. Ariko si ihame ko ibyanditswe muri Bibiliya byose bishyirwa mu ngiro n’abantu b’iki gihe uko byakabaye.
Ikindi twitondera igihe dusesengura Bibiliya no gushaka uburyo dushyira mubikorwa ibyo itwigisha ni kumenya neza ibyo dusomye abo byandikiwe abo aribo (nubwo muri rusange yandikiwe abantu bose, ba hose kandi b’ibihe byose), igihe barimo icyo aricyo n’intego nyamukuru yatumye uwo mwanditsi Imana imuyobora kubandikira. Mbere y’uko dufata ibyo dusomye tukabyiyerekezaho, ningombwa kubanza twamenya neza abo mbere na mbere byari byandikiwe n’impamvu byanditswe hanyuma tuyobowe n’Umwuka n’ubwenge Imana yaduhaye, tugashaka uko twashyira mubikorwa ibivuzwe muri icyo gice cyangwa igitabo cya Bibiliya. Haba ubwo ari amagambo y’imbuzi atuburira kutagwa mu mutego cyangwa ibyaha bisa nibyo dusomye, haba ubwo ari amagambo adusunikira kugira igikorwa twakora, haba ubwo Umwuka Wera atweretse icyaha dukwiye kwihana cyangwa ingeso runaka dukwiye kureka n’ibindi nk’ibyo bidufasha kurushaho kwegera Imana, kuyitunganira, no kuyikorera ibiyishimisha.
Bibiliya itubwira ko abantu b’Imana banditse amagambo Yayo bayobowe n’Umwuka w’Imana. “Ariko mubanze kumenya ko ntabuhanuzi bwo mubyanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari ntabuhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera” (1 Petero 1:21-22). Aba banditsi banditse bayobowe n’Umwuka Wera ariko banditse mu muco wabo kandi bandika hakurikijwe ibyariho, imiterere y’abantu bicyo gihe n’ibyakorwaga n’ibyavugwaga muri icyo gihe cyabo. Ni ukuvuga ko hari bimwe mubyo dusoma muri Bibiliya (cyane cyane mugice cy’Isezerano rya Kera) dushobora kutamenya neza impamvu yabyo tubisanishije n’imiterere n’umuco by’abantu bacu muri kino gihe. Si ihame ko ibyanditswe byose muri Bibiliya bigira igisobanuro kuri twe uyu munsi cyangwa ngo byanze bikunze dushakishe uko twabishyira mu bikorwa mu buzima bwacu bwa none. Ikintu k’ingenzi ni ukumenya neza impamvu abo bantu bandikiwe ibyo, niba ari inkuru ukamenya impamvu iyo nkuru yanditswe, ugasengera kumva neza icyo Imana yashakaga kumvikanisha muri iyo nkuru nicyo imariye uyisoma.
Bibiliya itubwira ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Nubwo Bibiliya yanditswe mu muco unyuranye n’uwacu kandi ikaba imaze igihe kirekire ntabwo twavuga ko ibikubiyemo ari impitagihe kuko nk’uko nabikomojeho haruguru muri rusange Bibiliya ni igitabo cyandikiwe abantu bose kandi b’ibihe byose. Mvuze abantu b’ibihe byose nshaka kumvikanisha abantu b’igihe cyashize, igihe cy’ubu n’ab’igihe kizaza. Ukuri nyamukuru kw’Ijambo ry’Imana ntiguhinduka kandi ntigusaza bijyanye n’igihe kwavugiwe. Kuva umuntu yaremwa ntabwo umugambi w’Imana kuri we uhinduka. Imana yifuza kugira umuntu ufite ishusho yayo ikagirana nawe imibanire myiza iyihesha icyubahiro haba hano mu isi ndetse no mu ijuru. Igihe cyose twumva cyangwa dusoma ijambo ry’Imana birakwiye ko twibaza icyo turi kuryigamo cyatugirira umumaro mu buzima bwacu bw’umwuka n’ubw’umubiri bigatuma habaho kunoza imibanire yacu n’Imana.
Nk’uko nabivuze, Bibiliya yanditswe mu muco utari uwacu, no mugihe kitari icyacu, kubw’ibyo ndahamya ko hari byinshi bishobora kuba byaradutse nyuma y’iyandikwa ryayo bityo ibiriho ku isi yose tukaba tutabishakira igisubanuro cyangwa igisubizo muri yo. Gusa muburyo butaziguye (indirect) nta kintu kiri ku isi cyangwa kizabaho Bibiliya yasobwe kuvugaho ariko muburyo buziguye (direct) ndahamya ko hari ibiriho uyu munsi ijambo ry’Imana ritavugaho muburyo bweruye. Kubw’ibyo igihe cyose hari ikibazo umuntu agize muby’Umwuka ku ikubitiro nibyiza kwitabaza Bibiliya ariko kandi uramutse usanze ntacyo ivuga muburyo bweruye kuri icyo kibazo ufite ntabwo wavaho uhinyura ireme ryayo ahubwo Umwuka Wera abizera b’Abakristo bahawe twizera ko ariwe uduhishurira n’ibihishwe cyangwa amabanga y’Imana. Yesu yabwiye abigishwa be ati “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho” (Yohana 16:12-13). Pawulo nawe yanditse uko Umwuka adufasha gusobanukirwa iby’Imana agira ati “Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana….Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu” (1 Abakorinto 2:10,12). Nongere mbabwire ko ibiriho byose muri iki gihe yewe n’ibindi bizaza siko twabisobanuza amagambo yo muri Bibiliya muburyo butaziguye ariko kuko Imana yari iziko hari ibindi byinshi bizakenera ibisobanuro, yatanze Umwuka wayo utura mubizeye Yesu Kristo ngo ujye ubasobanurira kandi ubayobore mugukiranuka kwose.
Uyu munsi rero hashobora kuba hariho byinshi wibaza icyo Bibiliya yaba ibivugaho, ugasanga bimwe itabivugaho muburyo bweruye. Urugero natanga nink’icyo Bibiliya yaba ivuga kumikoreshereze y’imbuga nkoranya mbaga. Iyo usomye Bibiliya ntiguhe igisubizo kitaziguye, jya ubaza ubwenge bwawe (umutima nama wawe), ubaze abakubanjirije mu nzira yo kubaha Imana bafite ubunararibonye mubyo kwemera Imana hanyuma igisubizo uzakura muri bo ugisobanuze Umwuka w’Imana munzira yo gusenga nibwo uzamenya icyo wakora cyangwa umwifato wagira imbere y’iyo nzaduka utashoboye kubonera igisubizo muri Bibiliya.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com