Ku itariki 25 Mutarama 1971, ni bwo Idi Amini Dada yafashe ubutegetsi aba prezida wa Uganda ku myaka 48. Uyu mugabo yahiritse Milton Obote, ubwo yari yitabiriye inama ya Commonwealth muri Singapour.
Mu bindi twabakusanyirije byaranze itariki 25 Mutarama harimo ibi bikurikira:
1554: Ni bwo umujyi wa São Paulo wo muri Brezil washinzwe n’abapadiri b’abayezuwiti baturutse muri Portugal. Uyu mugi wahise utangira gutera imbere biturutse ku bucukuzi bwa zahabu kugeza mu kinyejana cya 18. Nyuma yaho watejwe imbere n’ubuhinzi ikawa ndetse n’ibisheke bitanga isukari.
1575: Ishingwa ry’umujyi wa Luanda wo muri Angola.
1802: Ni bwo Repubulika y’Ubutaliyani yashyizweho.
1831: Inteko nshingamategeko ya Pologne yashyize Nicolas I ku butegetsi bw’iki gihugu.
1924: Ni bwo hatangiye imikino ya olimpike yo mu gihe cy’ubukonje, ikaba yaratangiriye Chamonix mu Bufaransa. Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu 16.
1931: Ni bwo Mahatma Gandhi yarekuwe nk’imfungwa ya politiki.
1957: Igihugu cy’Ubuhinde cyiyometseho intara ya Cachemire.
1981: Umupfakazi wa Mao Zedong (wayoboye Ubushinwa kuva mu 1949 kugeza mu 1954) yakatiwe urwo gupfa.
1996: Józef Oleksy, wahoze ari ministiri w’intebe w’Uburusiya yareguye, akekwaho ibikorwa by’ubutasi.
2011: Mu Misiri hatangiye urubyiruko rw’abashomeri rwatangiye imyivumbagatanyo igamije impinduka muri iki gihugu. Ibi bikorwa byarangiye kuri 11 Gashyantare 2011.
2019: Mu gihugu cya Brezil urugomero rwarasenyutse hapfa abantu basaga ijana.
2020: Ni bwo indege ya Boeing 777X yagurutse bwa mbere iva ku kibuga cy’indege cya Paine Field, hafi y’uruganda wa Boeing aho yakorewe.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1981:Alicia Keys, umuririmbyi w’umunamerikakazi.
1984: Robinho, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brezil.
1986: Hafsia Herzi, umufaransakazi ukina film.
Olive UWERA