Home AMAKURU ACUKUMBUYE COVID-19: Abanyakigali baraye bagaragaje ko badasobanukiwe impamvu ubu bari muri “Guma mu...

COVID-19: Abanyakigali baraye bagaragaje ko badasobanukiwe impamvu ubu bari muri “Guma mu Rugo”

Nyuma y’intsinzi y’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu ijoro ryacyeye, mu mujyi wa Kigali abantu benshi bagaragaye mu mihanda itandukanye babyina banaririmba birengagije gahunga uyu mujyi urimo ya ‘guma mu rugo’.

Ni nyuma y’umukino wahuzaga ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe ya Togo mu irushanwa rya CHAN ribera mu Gihugu cya Cameroun aho ikipe y’u Rwanda yahise yerekeza muri 1/4. Umupira byagaragaraga ko ukurikiwe n’abantu benshi, ariko icyaje gutungurana ni uko ifirimbi ya nyuma isoza umukino ikivuga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hahise humvikana urusaku ndetse bayoboka imihanda hirya no hino nta bwirinzi namba bwa Covid-19.

Aba bantu biganjemo urubyiruko birukankaga mu kivunge baririmba, abanda bavuga n’ijwi rirenga bati” Amavubi yacuuuu”, abandi bavuza ibikoresho bitandukanye byo mu rugo(amajerekani,amacupa,ibikombe…) ndetse hanumvikanye ibikoresho bimenyerewe mu kwogeza imipira byitwa Vuvuzela.

Aba bantu wabonaga ntacyo bikanga yaba Covid-19 cyangwa abashinzwe umutekano abaganiriye na Ubumwe.com bagaragazaga ko nta bwoba na buke bafite bw’ibyo barimo.

Desire wari muri iki kivunge cy’abirukankaga avuga ko atuye mu Kagali ka Nyanza mu Karere ka Kicukiro yagize ati: “Nimutureke twibyinire intsinzi, ibya Corona ntabyo.”

Uwitwa Legis we yagize ati: “Nonese n’ubundi kuguma murugo ko bitabuza abandura kwandura, nimutureke twibyinire”

Birukankaga mu mihanda hirya no hino

Abandi wabonaga babikora nk’abari kwihimura kuri Polisi, kuko bavugaga n’ijwi rirenga ngo babwire Polisi baze bibyinire intsinzi naho ibyo kubatwara muri Stade babivemo. Abandi bakagaragaza ko bari bagize Imana bakabona uko basohoka mu nzu.

Umwe mu bashinzwe umutekano bazwi ku izina ry’imbangukira gutabara nawe wari uhagaze aho ibi bisa n’imyigaragambyo byaberaga mu Mudugudu wa Juru Akagali ka Nyanza Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ubumwe.com ko ntacyo abona yakora. Mu magambo ye yagize ati. “Ubuse aba bantu koko ari nkawe urabona wabakorera iki ko bameze nk’abari kwigaragambya? Ahubwo barabona umuntu ushinzwe umutekano ukagira ngo arababwiye ngo babikore cyane. Ntakindi nabakorera numiwe pe. Ubwo nibaruha bararekera ntakundi.”

Ibi kandi byabaye hashize umwanya muto minisiteri y’ubuzima itangaje ko habonetse abantu 574 bashya banduye Covid-19, umubare munini ubonetse w’abanduye ku munsi umwe  kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Mukazayire Youyou

2 COMMENTS

  1. Good day! This is my first visi tto your blog! We are a
    collection of volunteers and starting a new initiative in a community
    in the same niche. Your blog provided us valuable information to wofk on. You have done a extraordinary job!

  2. Thznk you, I’ve recently been looking for information about this
    topic for ages and yours is the greatest I have came upoon so far.
    However, what in regards to the botttom line? Are you positive
    about tthe source?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here