Itariki ya 12 Gashyantare 1914, ni bwo umugore witwa Mary Phelpos Jacob wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye icyangombwa gihamya ko ari we muntu wa mbere ugiye gukora akarega (umwenda w’imbere ufata amabere wambarwa n’abagore n’abakobwa bakunze kwita isutiye).
Mbere y’uko akarega tuzi kuri ubu gasohoka, hari undi mugore w’umufaransakazi witwa Herminie Cadolle wari waragerageje gusohora undi mwenda w’imbere ufata amabere ariko ntiwigeze ukundwa kuko wabangamiraga cyane uwambaye bitewe n’uko wasabaga kwizirika cyane. Uyu mwenda mu rurimi rw’Igifaransa bawitaga Corset (soma koruse) ukaba warasohotse kuri 27 Kamena 1889.
Nyuma yo kuvumbura akarega katabangamye, Mary Phelpos Jacob yagurishije uyu mwambaro ku ruganda rw’imyenda rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwitwaga Warner Company, rusohora aka karega mu 1913.
Ibindi byaranze itariki ya 12 Gashyantare mu mateka ni ibi bikurikira:
1502: Muri Espagne (soma Esupanye) hasohotse itegeko ry’umwami ryirukana mu gihugu abayisiramu bose baturukaga mu majyaruguru ya Afurika banze guhindura imyizerere ngo babe Abakirisitu.
1535: Umwami w’Ubufaransa François wa I yategetse ko 1/3 cy’imitungo y’imiryango y’abihaye Imana na 1/2 cy’imitungo y’abasenyeri b’Abagatolika bifatirwa, kugira ngo haboneke ibyo yari akeneye mu kurwana intambara zo ku mugabane w’Uburayi.
1541: Ni bwo umujyi wa Santiago wo muri Chili washinzwe n’abakomotse mu gihugu cya Espagne.
1668: Amasezerano ya Lisbonne yemeje ubwigenge bw’igihugu cya Portugal.
1818: Igihugu cya Chili cyatangaje ubwigenge bwacyo.
1924: Calvin Coolidge, umwe mu ba perezida bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (03/08/1923 – 04/03/1929), yabaye umuperezida wa mbere wavugiye ijambo rye nk’umunyapolitiki kuri radiyo.
1979: Igihugu cya Iran cyatangaje ko kibaye Repubulika ya Irani igendera ku mahame y’idini ya Isilamu.
1994: Victoria Mattews yabaye umugore wa mbere ubaye Musenyeri mu Itorero ry’Abangilikani ryo muri Canada.
1997: Ku myaka 28 gusa, Lucy Winkett yasigiwe kuba umushumba wa mbere w’umugore mu Itorero ry’Abangilikani ryo mu Bwongereza.
Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki
1965: Christine Elise, umunyamerikakazi ukina wa filime.
1975: Scott Pollard, umunyamerika ukina umukino w’amaboko wa Basketball.
1989: Ron-Robert Zieler, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Budage.
1995: Rina Kawaei, umuyapanikazi ukina filime.
Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:
Mutagatifu Ewulariya (+304)
Ewulariya yavukiye i Bariselona, mu gihugu cya Espagne. Yabayeho mu gihe cy’umwami w’abami witwaga Diyoklesiyani. Akiri muto, yabonye ukuntu abakirisitu batotezwa bikabije biramuhungabanya, arababara cyane, maze ajya kureba guverineri witwaga Dasiyani kugira ngo amubwire ko iryo totezwa ridakwiye. Nuko Dasiyani ahita amufata amushyira mu ngunguru yuzuyemo isayo rivanze n’inyo, maze arapfundikira, ategeka ko bayihirika ikagenda yibirindura mu muhanda. Nuko Ewulariya apfa atyo mu bubabare bukabije. Bavuga ko igihe yishwe yari afite imyaka 15 gusa. Hari mu mwaka wa 304.
Olive UWERA