Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Hirya no hino mu dusantere tutegereye imihanda minini, hagenda haragaraga abayobozi b’inzego z’ibanze bica amabwiriza yashizweho yo kwirinda covid-19

Abayobozi b’ibanze ni bamwe mubafite inshingano z’ibanze mu kureba ko abaturage bari kwubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyamara byagaragaye ko hirya no hino aba bari mu batuma aya mabwiriza atubahirizwa, yaba bo ubwabo kuba bayica nkana, yaba gutiza umurindi uyica bitewe n’isano bafitanye, cyangwa bakaba bandebereho mu kuyica.

Hirya na hino mu dusantere mu gihugu cyose, usanga ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa ku kigero kiri hasi cyane, ukurikije n’ahaba hagaragara ku mihanda minini.  Muri iyi nkuru yakoze ubucukumbuzi mu turere tubiri tugize Umujyi wa Kigali (Kicukiro na Gasabo) dusanga abayobozi b’inzego z’ibanze bafite uruhare runini mukuba hicwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu Karere ka Gasabo Umutwarasibo muri imwe mu Midugudu yo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, aho afite akabari mu rugo rwe, abaguzi benshi bo mungero zitandukanye baza bagana aka kabari mu masaha yose atandukanye.

Aha hantu iyo uhageze usanga nta bwiriza na rimwe rikurikuzwa, yaba kwambara agapfukamunwa yaba guhana intera cyangwa gukaraba intoki.  Abantu baba bacicitse ubona ntacyo bikanga ndetse hari urujya n’uruza rw’abarya inyama zitandukanye ndetse n’ibyo kunywa bitandukanye yaba ibisindisha n’ibidasindisha.

Umwe mubanywera hano muri uru rugo yavuze ko aha ari ahantu akunda kuza ndetse ahakunda kuko haba hari ubwisanzure bigatuma aza ntacyo yikanga n’ubwo aba abizi neza ko bica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Nduwayezu Damascen(si amazina ye) yagize ati ” Aha ni ahantu hanjye mpaza kenshi ndetse n’inshuti zanjye nkahanywera pirimusi( primus) zanjye ubundi nkanarya inyama n’ibitoki nkumva meze neza. Kubera ko nzi ko ari ku muyobozi ntacyo mba nikanga kuko mba niyumvisha ko n’abandi bayobozi baba babizi kuburyo nta muntu wadufata ngo twarenze ku mabwiriza.”

Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenga Gatenga ho mu Kagari ka Nyanza, hamwe mu mudugudu ugize aka kagali, ku isaha ya saa ine n’iminota ine z’ijoro( ubwo isaha yo gikinga ari saa mbili) ,usanga inzu y’ubucuruzi( izi zizwi ku izina rya Butike) icuruzwamo ibintu bitandukanye umugore ari guteka ibyitwa sipesiyale( umureti bateka bavanze n’amafiriti) yakira abakiliya batandukanye bamwe bicayemo imbere n’abandi binjira bagahaha bakongera bagasohoka,  iyi Butike ni iy’umuyobozi ushinzwe umutekano mu wundi mudugudu uhana urubibi n’uyu bacururizamo. Ubwo kandi umugabo we ariwe uyu muyobozi aba ahagaze aho ategereje umugore we ko aza gusoza akazi bagatahana.

Abaturage bahahira muri iri duka bavuga ko kuba barenga kuri aya mabwiriza bibatiza umurindi wo kudakorera ibintu ku gihe cyashyizweho, kuko baba baziko isaha bazira yose basanga iduka rya mukamuyobozi rigikinguye, kandi bakabikora ntacyo bikandagira kuko baba bazi ko ari iduka ry’umuyobozi nta muntu uri bubafate ngo abahane.

Uwitwa Murekezi Aime (Aya mazina si aye) asohotse muri iryo duka avuye gufata amafunguro ya ninjoro, ubwo Bari 22h20 (Kandi isaha yo kuba amaduka yafunze ari 20h) yagize ati: “ Njyewe nkora akazi k’ubushoferi, rero imodoka nyiraza Sonatube nkazamuka n’amaguru. Rero hari igihe ngera ino 21h zageze bivuga ko ubwo amaduka yaba arengeje isaha yose yafunze. Ariko kubera ko aha ari kwa muyobozi bafungira igihe bashakiye, nsanga bagifunguye nkaza nkarya ibya nimugoroba nkabona kujya kuryama bitangoye ngo mbishake mbere mbigendane.”

Ibi kandi bitera n’andi maduka yegereye aho iri riri nabo badakurikiza amabwiriza, kuko baba barebera ku rugero umuyobozi abaha. Aho uyu uzwi ku izina rya Kazungu nawe Ku isaha yo gufunga arengejeho isaha n’iminota 15, ariko ntacyo yikanga akora mu bwisanzure, yagize ati

“Nibyo narengeje amasaha kuyo igihugu cyashizeho yo kuba twafunze. Ariko nabanje kuyubahiriza amabwiriza nza gusanga ni njyewe njyenyine utaba ndi gucuruza kuko uhereye ku iduka ry’umuyobozi wacu twese tuba dufunguye, buri wese afungira igihe ashakiye. Cyakora iyo ku muyobozi bafunze natwe duhita dufunga ngo batadufata”

Hirya no hino mu dusantere tutegereye umuhanda, usanga abayobozi bamwe mu bikorwa byo kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu Murenge wa Kimironko, Akagali ka Kibagabaga muri imwe mu Midugudu yaho, umujyanama w’ubuzima afite ivomero aho usanga abantu benshi baje kuvoma, aho utabona umuntu n’umwe wambaye agapfukamunwa, nta ntera iri hagati yabo. Abaturage bahavomera bavuga ko ntampungenge baba bafite kuko ivomero ari iry’umuntu usobanukiwe iby’ubuzima buriya aba yabibonye ko ntakibazo.

Umubyeyi uvomera kuri iri vomero unarituriye yagize ati” Buriya rero hano tuhahurira gutya turi benshi tutubahirije intera cyangwa ngo twambare udupfukamunwa nta kibazo kinini kubera ko umujyanama aba yabibonye ko nta kibazo byaduteza kubera ko twebwe twese n’ubundi turi abo muri aka gace, kereka wenda hari abandi bakure baba baje kuhavomera.”

Uretse n’amaduka y’aba bayobozi ubwabo, hari n’andi y’inshuti z’abayobozi aha ari naho bahurira banywa kugeza isaha iyo ariyo yose, mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga mu Kagali ka Nyanza, muri umwe mu Midugudu igize aka Kagali, aho nyuma y’uko umutwarasibo( kugeza ubu niwe uri no gukora inshingano z’umuyobozi w’umudugudu kuko undi yegujwe),bifungiranye mu iduka baba bari kunyweramo n’abandi bantu, iruhande rwabo naho hari undi muturage ufungiranyemo abandi baguzi be barimo abasirikare bari kunywa inzoga, ubwo haje kuvuka amakimbirane, niko gusohoka hanze batongana.

Ubwo bari mu ntonganya mu masaha ya 23h zirenga uyu muyobozi ababaza ati” Ubundi mwebwe muracyari gukora iki hano aya masaha, naje mbakiza kugira ngo mutarwana. Ubundi se ubu muri abasirikare bwoko ki muza kurwana muri karitiye, mwarangiza ngo mwandasa.”

Uyu muyobozi yakomeje ababwira ko yaje atabaye uwo mugore, aho yarimo imbere bikingiranye banywaga inzoga. Ubwo abo basirikare bakomeje nabo bamubwira ko atari umuyobozi kuko ntacyo amaze.

Bagize bati “Ubuse wowe uri umuyobozi bwoko ki, uza ugahita utangira gukubita abantu utanabazi.”

Abaturage baturiye aka gasantere bavuze ko aya maduka ahora afunguye kugeza igihe cyose bashakiye(Nubwo baba barimo imbere bikingiranye), ni amaduka yegeranye rimwe rinywebwamo n’abayobozi muri uwo Mudugudu, naho irindi rikaba rinywerwamo n’abasirikare.

Rehema Charlotte (Si amazina ye nyakuri) yagize ati” Ariko aha niko bahora. Urumva bose baba ari abayobozi, bamwe ari abasiviri abandi bakaba abasirikare ntawafungisha uwundi kandi bose baba bari kwica amabwiriza. Buri munsi ni uko bigenda hari n’igihe bararamo rwose bagataha mu rukerera.”

Iri yica ry’amabwiriza rikozwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze byanemejwe na bagenzi babo, ubwo bagaragaje ko hari bamwe mu bayobozi bitwara nabi ndetse bakaba bandebereho mu kwica amabwiriza kandi aribo bakagombye kuba ba bandebereho mu kuyubahiriza.

Rutubuka Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga yahize ati” Yego burya ahari abantu ntihabura amakosa, nubwo ntawari ukwiye kuyakora bareba iki cyorezo duhanganye nacyo, ku bayobozi bagiye bigaragaraho abica aya mabwiriza, ariko aho byagaragaye bahise beguzwa bakurwa mu buyobozi kuko ntibafasha abaturage nabo batifashije .”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nubwo adafite imibare ifatika ariko bafite abayobozi batandukanye begujwe mu midugudu n’utugali dutandukanye.

Inzego zitandukanye ziravuga iki ?

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko ibi bintu by’abayobozi bica amabwiriza bihari ndetse hakaba hagomba gufatwa izindi ngamba nshyashya.

Mu magambo ye yagize ati” Ibyo bintu birahari cyane rwose. N’abandi batari abayobozi bayica kuko komite y’umudugudu iba yabaretse. Bashaka kubikurikirana babimenya kuko ntakibera mu Mudugudu batazi. Ariko birahari cyane abayobozi ubwabo nibo bica aya mabwiriza.”

Ingabire yakomeje avuga ko hari abayobozi bakora ibintu bikabije aho hari umukuru w’umudugudu wajyanywe muri transit center (ibigo ngororamuco ubusanzwe bijyanwamo inzererezi), aho yafatiwe mu rugo iwe yarahahinduye akabari hasangwamo abantu 18 bari banduye Covid-19.

Uyu muyobozi kandi yakomeje agaragaza ko ibi bitizwa umurindi no kuba Police n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB badatangaza aba bayobozi ngo abantu bose bamenye icyo bari bashinzwe.

Yagize ati “Ikibazo gihari ntabwo iyo aba bayobozi bafashwe barenga ku mabwiriza batangaza icyo bafatiwe. Ntibasobanura ibyo bakoraga nicyo kibazo.”

Uyu muyobozi asoza yatanze umwanzuro bo babona wakemura iki kibazo aho yagize ati “Turaza gusaba police ko abayobozi mu nzego z’ibanze bajya bafatwa bakanatangaza ibyo bakora. Kandi iyi myanya bagahita bayikurwaho ako kanya. Abataratowe bakirukanwa, kuko nibo bashinzwe kubirwanya mbere yacu twese. Hanyuma bikamugiraho n’ingaruka ariko…Agatakaza izo nshingano kuko ntabwo azikwiye.”

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) ivuga ko nta ruhare na ruto inzego z’ibanze zigira mu kwica amabwiriza yo kurwanya Covid-19, ahubwo bafite uruhare runini mu iyubahirizwa ryayo.

HAVUGIMANA Curio Joseph Umukozi ushinzwe itumanaho muri iyi Ministeri yagize ati “Nta ruhare na ruto Inzego z’Ibanze zigira mu kwica amabwiriza…. ahubwo zifite uruhare runini mu gukurikirana ko yubahirizwa ku bufatanye n’izindi nzego no gukangurira abaturage kumenya uko birinda.”

Havugimana yakomeje agaragaza ko uru ruhare rw’inzego z’ibanze arirwo rutuma abatubahirije amabwiriza bamenyekana ndetse bagahanwa.

Aho yagize ati “Kuba inzego z’Ibanze zarashoboye gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho ni byo byatumaga abatayubahiriza bamenyekana, iyo inzego z’ibanze ziza kwituriza cg zikaba abafatanyabikorwa mu kwica ayo mabwiriza, ntitwari kubona abantu bafatirwa mu makosa.”

Uyu muyobozi yagarutse no ku bayobozi mbarwa bashobora kugwa mu ikosa, ariko  bikaba bitakwitirirwa inzego z’ibanze,

Agira ati “Cyakora hari abayobozi mbarwa mu Nzego z’Ibanze bashobora kugaragara batubahirije amabwiriza rusange ariko bifatwa nk’ikosa cg uburangare bwabo bwite, ntabwo ari umurongo w’inzego z’ibanze.”

Iyi Ministeri ikomeza kwibutsa abanyarwanda buri munsi kubahiriza amabwiriza cyane cyane abayobozi mu nzego z’Ibanze cyane ko ari bo bari ku ruhembe mu gukurikirana bakurikirana umunsi ku munsi uko amabwiriza yubahirizwa. Bakomeza basaba abayobozi gukomeza inshingano zabo, n’abaturage gukomeza kwirinda COVID-19.

Mu bikorwa bya Polisi bya buri munsi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuva tariki ya 13 Werurwe kugeza tariki ya 04 Mata mu Karere ka Gasabo hari hamaze gufungwa utubari 55 twafatiwemo abantu 337, mu Karere ka Nyarugenge hafunzwe utubari 12, mu gihe mu Karere ka Kicukiro hamaze gufungwa utubari 06.

 

Mukazayire Immaculee Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here