Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakora sinema mu Rwanda n’abifuza kuyikora bashyiriweho amabwiriza aca akajagari

Abakora sinema mu Rwanda n’abifuza kuyikora bashyiriweho amabwiriza aca akajagari

Urugaga rwa sinema mu Rwanda /Rwanda Film Federation (RFF) bashyize hanze ubutumwa busaba abantu bose bakora sinema mu Rwanda, yaba abasanzwe bibumbiye muri za unions ndetse n’abandi bifuza gukora aka kazi ko batagomba gukora mu kajagari kuko bafite amategeko abagenga.

Muri ibi byibukijwe harimo kudakinisha abana batarageza imyaka 18, nta burenganzira bahawe n’ababyeyi babo cyangwa ababarera kuko baba batarageraza ku myaka yo kwifatira umwanzuro.

Nyuma y’uko mu Rwanda hakomeje kugaragara bimwe mu bihangano bya film abenshi bagiye bavuga ko bidahesheje ishema umunyarwanda, Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’agateganyo w’Uru rugaga Willy Ndahiro, rigaragaza ko umuntu wese ushaka kugira igikorwa cya sinema akora, agomba kubanza kwibaruza agashyirwa muri Database y’abakora Sinema mu Rwanda.

Muri iri tangazo uru rugaga rwamenyesheje n’Urwego rwIgihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here