Home AMAKURU ACUKUMBUYE Arahamya ko abagore bafite ubushurashuzi karemano ariko bitakagombye kuba impamvu yo gutandukana...

Arahamya ko abagore bafite ubushurashuzi karemano ariko bitakagombye kuba impamvu yo gutandukana kubashakanye kuko ariko baremye.

Umugore witwa Nkechi Bianze yavuze ko abagore bakunda kuryamana n’abagabo benshi kandi ibi akaba ari ibintu bibabamo karemano.Cyane cyane abagore bo mu gihugu cya Nigeria.
Bianze watambukije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa mbere tariki 23/01/2016 aho yagaragazaga ko abagore ari abashurashuzi karemano anasaba abagabo kubyumva kuko ariko biri.
We yemeza ko abagore 62% ari abatizerwa kuko bashurashura aha ashimangira ko iyi ari imibare ndakuka ku bagore bo mugihugu cya Nigeria. Reba uko yabyanditse:
“Bagabo mugomba gusobanukirwa ko abagore ari abashurashuzi karemano cyane cyane abagore b’abanyanigeriakazi. Ni umuco wabo gushurashura.”
“Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko 62% by’abagore b’abanyanigeriakazi ari abatizerwa, ibyo ni ukubereka ko abagore ari kamere yabo gushurashura.
“Niba wowe nk’umugabo ubonye umugore utaguca inyuma ,ibyo ujye ubifata nk’amahirwe. Ariko nawe rekera aho witangira kwiha akazi katari ngombwa utangira kureba muri telephone ye abo bandikiranye cyangwa utangira kumufuhira no kumuhozaho ijisho.”
“Niba umugore wawe aguca inyuma ntabwo bisobanura ko atagukunda.Umugore ashobora kugukunda akanakwubaha ariko ntibimubuze kuguca inyuma. Icyo aba agamije ni ubushakashatsi gusa akirebera uko n’ahandi bimeze. Mugihe akwubaha akanubahiriza izindi nshingano ze z’urugo ndumva ibi bitari bikwiye kuba ikibazo cyo kumubuza umutekano cyane cyane ko aba Atari n’isugi ngo wenda aratakaza u busugi bwe,cyangwa ngo agire icyo ahindukaho na kimwe.”
” Ni ubugoryi gutandukana n’umugore wawe gusa ngo ni uko yaguciye inyuma. Ese ubwo wazashaka abagore bangahe? Ahubwo wazabona uwo wazashaka ubwa kabiri yazaba mubi cyane kurusha uwo wambere mwaba mutandukanye,”
“Kandi mwibuke uko bibilia ivuga koiyo wiyemeje gutandukana n’umugore wawe ku mpamvu runaka, uba wiyemeje kubaho nta mugore ufite ubuzima bwawe bwose cyangwa kugeza uwo mwatandukanye apfuye.”
“Ndizera ko Imana izaha abagabo bacu ubuhanga bwo gusobanukirwa ko kumuca inyuma Atari impamvu ihagije yo gutandukana n’abagore babo,cyangwa ngo kibe ikibazo na gato.”
Nyuma y’uko Bianze ashize ibi bintu ku mugaragaro abantu benshi bakomeje kwandika ibitekerezo bitandukanye bamwe bamushyigikira ko ibyo yavuze Atari byo ndetse bamwe ntibanatinye kuvuga ko yuzuye imyuka mibi Atari akwiye gushyiramo Bibilia igitabo gitagatifu. Ese wowe urabyumva ute?
 
Munyaneza Pascal

34 COMMENTS

  1. hello!,I like your writing very so much! proportion we be in contact extra about your post on AOL? I need a specialist on this house to resolve my problem. Maybe that is you! Taking a look ahead to look you.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here