Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ibintu biza ku isonga ku mubiri w’abagabo bibatera ipfunwe

Ibintu biza ku isonga ku mubiri w’abagabo bibatera ipfunwe

Abantu benshi bibwira ko ari abagore bakunda gutinda ku ngingo zabo z’umubiri, ndetse zimwe zikabatera ipfunwe bitewe n’uko zitameze nk’uko bo babyifuzaga. Nyamara byagaragaye ko ibi no ku bagabo bibabaho.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo mu gihugu cya Bretagne bukozwe na
Benenden Health bwagaragaje ko igitsinagabo nabo batinda ku ngingo zabo, ndetse zimwe na zimwe zikabatera ipfunwe bitewe n’uko yumvaga atari uko yazifuzaga.

Ubu bushakashatsi buragaragaza ko mu bantu 2000 abagabo n’abagore, abagabo bamara nibura amasaha atatu mu cyumweru bavuga ku ngingo zijyanye n’umubiri wabo, ndetse bagaruka ku ngingo zabo zimwe na zimwe babona zaba ziteje ibibazo. Ndetse abagabo benshi burya bambara bitewe n’imiterere y’umubiri wabo ndetse bagerageza no guhishira ibyo bice byabo babona bibatera ipfunwe.

Ikindi kidashidikanywaho ubushakashatsi bwagaragaje ni uko umugabo umwe ku bagabo umunani aba akora ibyitwa regime(régime.) mu ibanga.

Ubumwe.com bwifashishije ubu bushakashatsi bwabateguriye ibice by’umubiri biza ku isonga mu gutera abagabo ipfunwe.

Inda

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inda ari igice kiza ku songa mu bitera abagabo ipfunwe. 58% by’abagabo barajwe inshinga n’inda nini , bahimbye ngo « inda ya byeri ». Bashaka kwumvikanisha ko akenshi iyi nda igirwa n’abantu banywa byeri.

Abagabo benshi inda ibatera ipfunwe ku buryo baba bifuza ko batagira inda yigiye imbere.

Amenyo

20% by’abagabo baterwa ipfunwe n’ibara ry’amenyo yabo. Abenshi babona amenyo yabo adasa umweru ahubwo afitemo ibara ry’umuhondo. Ibi bikabatera ipfunwe ryo guseka kuko baba babona abantu bose bari kwirebera uko amenyo yabo asa.

Abagabo bafite amenyo afite ibara ry’umuhondo abatera ipfunwe kuburyo aba yumva atanabumbura akanwa mu bantu.

Uruhara

urya abagabo bafata umwanya munini bitegereza umutwe wabo, ndetse no kureba umusatsi wabo uko uteye ku mutwe. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 19% by’abagabo uruhara ari ikintu kibatera ipfunwe cyane.

Uruhara narwo ni kimwe mu bintu bitera abagabo ipfunwe, bakora ibishoboka byose ngo barwirinde.

Amabere

Ubusanzwe mu gituza cy’umugabo hari umwanya wagenewe amabere, ariko atajya akura ngo amere nk’aya bagore, ariko rero hari abagabo bamwe na bamwe ubona yarakuze ndetse akagaragara nk’amabere y’abgore. Ibi rero umugabo ubifite bimutera ipfunwe kuko icyo aba ashaka ari igituza cyiyubatse neza, kitazanye amabere nkay’abagore.

Hari abagabo bamwe na bamwe amabere yabo aba yarakuze akamera nkay’abagore, bikabatera ipfunwe kuburyo bambaramo akenda kayafata imbere kugira ngo atagaragara inyuma

Ibura ry’imitsi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 14% by’abagabo badafite imitsi igaragara bibatera ipfunwe, kuburyo aba yibaza niba ari umugabo cyangwa umwana. Ibi bibatera gushaka imirimo cyangwa imyitozo runaka bakora kugira ngo babe bafite imitsi igaragara.

Abagabo benshi bakunda ko imitsi yabo igaragara inyuma, bityo bikabatera gukora imyitozo kugira ngo ize.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here