Maze iminsi mbona ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwizwa bamwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga 2022, babajijwe ijambo ry’Ikinyarwanda bakariyoberwa bigafatwa nk’ibidasanzwe. Bituma nibaza niba ibyo ubundi ari igitangaza.
Abantu benshi bagaragaye bakwena abo bakobwa, bamwe banagaragaraza ko ari igikuba cyacitse kuba umukobwa w’Umunyarwandakazi atazi ibisobanuro by’ijambo ry’Ikinyarwanda.
Ibyo babivuga abenshi bagaragaza ko abo bakobwa bakabije cyane, cyangwa bigize abanyamujyi, ndetse bamwe bakabyitiranya no gushaka kwigira abasirimu ku rwego rurenze.
Hari n’abo mbona barengera cyane bagaragaza ko abo badakwiriye kuba bahabwa ikamba ry’ubwiza ngo bahagararire Abanyarwanda, ibi bitewe n’uko hari ijambo ry’Ikinyarwanda babajijwe rikabayobera.
Igitangaje kandi muri ibyo biganiro abo bakobwa bagaragajwemo, byose byabaga biteguye ndetse byanakozwe mu Kinyarwanda. Ni ukuvuga ko babaga bamaze umwanya w’iminota yose abazwa anisobanura mu Kinyarwanda.
Ibi bisobanuye ko abo bakobwa ari Abanyarwandakazi kandi bazi Ikinyarwanda, ariko hagira ubajijwe ijambo rimwe ry’Ikinyarwanda, kuko mu buzima yabayeho ntaho yahuriye naryo ngo arimenye, ubwo inkuru ikaba ibaye iyo, ngo nta Kinyarwanda azi!
Njyewe mpamya ko kumenya Ikinyarwanda cyangwa urundi rurimi urwo ari rwo rwose birenze cyane kuba wabazwa ijambo rimwe, ukarimenya cyangwa rikakunanira. Icyo si igipimo cy’uko umuntu azi ururimi. Ahubwo mu gihe mushobora kuganira n’umuntu mukumvikana mu rurimi burya uba uruzi.
Ubundi hari ijambo umenya bitewe n’aho utuye, ibyo ukora, abo mubana, cyangwa imyaka ufite n’ibindi. Naho kumenya amagambo agize ururimi rwose, ndahamya ko ntawe uyazi. N’abitwa ko ari abahanga mu rurimi runaka, hari ijambo wamubaza ntarimenye bitewe n’imibereho runaka abayemo yatumye adahura n’iryo jambo, kandi bitabujije ko riri muri urwo rurimi.
Ururimi ni ikintu kirekire kandi kigari cyane, ntawe ukwiye gusekwa ngo ni uko hari ijambo yabajijwe ryaba rizwi wenda n’abantu benshi we akaba atarizi.
Hari n’abavuga ngo ni ijambo ry’ibanze ryoroshye kumenya, ariko burya iby’ibanze byose bariya bakobwa barabizi, ni yo mpamvu bakora ibiganiro bitandukanye mu Kinyarwanda. Naho ibindi byose, ijambo urimenya cyangwa rikaba iry’ibanze bitewe n’ubuzima bwa buri munsi umuntu abayemo.
src: Kigali Today