Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bamwe mu baryamana bahuje ibitsina bashaka abagabo/abagore kubera igitutu cya sosiyete

Bamwe mu baryamana bahuje ibitsina bashaka abagabo/abagore kubera igitutu cya sosiyete

Abanyarwanda batandukanye bahuriye mu muryango witwa  LGBTIQA+ (lesbian, gay, bisexual, transgender, intersex, queer/Questioning, asexual.) aho abanyarwanda benshi bakunda ku bita abaryamana bahuje ibitsina, bavuga ko bamwe muri bo bashaka abagabo/abagore kubera igitutu cya sosiyete , ibintu bavuga ko bigira ingaruka zikomeye.

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi henshi ku Isi, hari umuryango w’abantu bafite ibyiyumvo bitandukanye ku birebana n’imibonano mpuzabitsina (sexual orientation), ku buryo umuntu ashobora kuba ari umugabo mu bigaragara ariko yiyumva cyangwa yifata nk’umugore.

Uyu muryango ugizwe n’ibyiciro byinshi by’abantu bitandukanye, bikubiye mu izina rya LGBTQ, aho buri nyuguti ihagarariye icyiciro runaka kigize uwo muryango.  L isobanuye ‘Lesbian’,abagore bifuza kuryamana n’abandi bagore,G igahagararira ‘Gay’, ni ukuvuga abagabo bifuza kuryamana n’abandi bagabo, B ihagarariye ‘Bisexual’, bigasobanura umuntu uryamana n’abandi bafite ibitsina byombi, rimwe akaryamana n’abo bahuje igitsina, ubundi akaryamana n’abo badahuje igitsina.

T ihagarariye ‘Transgender’, bisobanuye abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina. Q igahagarira ‘Queer’, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro, ndetse hanazamo abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo, bashyirwa mu cyiciro cyitwa ‘Questioning’. Aha baba batarisobanukirwa neza.

Aba bantu bavuga ko uko biyumva bavutse, cyane cyane mu byiyumviro byabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina akenshi bitandukanye  n’ibyo sosiyete nyarwanda imenyereye, cyangwa, baba biyumvisha ko mu myaka runaka umukobwa/umuhungu ashaka uwo bazabana bakabana nk’umugabo n’umugore. Nyamara aba bakagaragaza ko hari uvuka muri we ari umuhungu ariko ibijyanye n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bukaba bushaka umugabo mugenzi we, n’umukobwa ubushake bukamuganisha ku mukobwa mugenzi we, aho baba bumva nta busobanuro bwo kuba bashaka uwo badahuje igitsina n’ubwo bamwe bahitamo kubikora kubera igitutu cya sosiyete, aho bahamya ko nyuma biteza amakimbirane mu miryango ndetse na gatanya.

Furaha Mireille ubu ni umubyeyi ufite umwana w’umukobwa, avuga ko ahora abangamiwe kuko kukijyanye n’imibonano we aba ashaka undi mugore mugenzi we, mu gihe afite umugabo bashyingiranywe.

Mu magambo ye yagize ati” Kubera igitutu cya sosiyete ubwo naringize imyaka 24, nahisemo kubyarana n’umusore twari duhuye, nta bundi bushishozi ubwo aribwo bwose kuko n’ubundi numvaga ari ibintu ngiye gukorera abandi atari njyewe ubwanjye.”

Furaha akomeza avuga ko, kuko nta bushobozi yari afite bwo kuba yarera umwana wenyine ndetse no kumpamvu z’uburere bw’abana be yasezeranye n’uyu mugabo, aho ahamya ko kuba wenyine nk’umugore ukururwa n’abandi bagore( lesbian) unarera umwana bitoroshye.

Furaha avuga ko ubu bakibana n’umugabo we bagerageza, nubwo mu kijyanye n’imibonano mpuzabitsina bitaba byoroshye na mba.

Mu magambo ye yakomeje agira ati » Umubano wacu uri aho, gusa mu bijyanye no gutera akabariro ntabwo tubyumvikanaho, kuko urabizi niba nkururwa n’abandi bagore, umugabo rwose ntabwo biba ari ibintu byanjye. Mbese niyo nshinyirije tukabikora ntabwo biba ari byiza. Gusa ngerageza kwirengagiza umunezero wanjye gusa ku ineza y’abana banjye.

Mwiza Alidha, uyu nawe yemera ko yashatse, ndetse agasezerana byemewe n’amategeko kubera igitutu cya sosiyete, gusa byaje kumunanira aza gutandukana n’uyu mugabo, kuko ibyishimo bye abibonera mu gukora imibonano mpuzabitsina  n’undi mugore.

Mwiza utarashatse gutangaza byinshi ku byamubayeho nyuma yo gukora ubukwe, kuko yadutangarije ko ashaka kuzabyandikamo filime mbarankuru yagize ati

“ Yego, ibyo ni ibyambayeho neza neza. Ndigutegura filimi mbara nkuru, ku buryo nzabitagaza neza byose.”

Murenzi Hassna umuyobozi wa FADA (Feminist Action Development Ambition) Umuryango uharanira iterambere ridaheza, ndetse n’imibereho myiza y’umugore n’umwana, ahamya ko ibi bintu bihari cyane, aho abantu bahitamo gushaka kubera gusa igitutu cya sosiyete kandi bitari bibarimo, aho avuga ko iyo baganira n’abantu batandukanye hirya no hino babibaganiriza.

Murenzi yagize ati”Dukunze guhura n’ibyo bibazo cyane, iyo tuganiriza Aba Feminist batandukanye (Abagore n’abagabo.) Bagaragaza ibibazo bahura nabyo yaba mu miryango yabo bavukamo cyangwa n’igitutu cya sosiyete ishaka ko bakora ubukwe. Bamwe bakemera bakabukora ariko ugasanga bafite ibibazo, kuko bakomeza kugira abakunzi babo ku ruhande, ibintu bigira ingaruka ku rugo rwabo.

Murenzi Hassna umuyobozi wa FADA

Ntibaratinyuka gutanga ubuhamya…

Ubwo twataraga iyi nkuru twahuye n’amakuru menshi atandukanye y’abantu bari muri iki cyiciro, yaba abamaze gutandukana n’abo bashatse, abakibana nabo mu bibazo, ndetse n’abandi bateganya kurushinga kubera igitutu cya sosiyete. Gusa aba abenshi bakaganira ariko byagera aho ugiye gufata amakuru yo gutangaza bakabyanga bakubwira ko bumva batabohokeye ko bishyirwa mu itangazamkuru.

Ibi kandi ni ibyagarustweho na Murenzi Hassna aho yanagaragaje ko hari ibyo bateganya gukora mu minsi ya vuba kugira ngo banyirubwite batange aya makuru, kugira ngo binabone uko bizabonerwa ibisubizo.

Mu magambo ye yagize ati « Ibyo bibazo byo birahari ni byinshi, ni uko tutari twagera ku rwego rw’uko tugira abatangabuhamya batandukanye. Ariko vuba turitegura nk’ibiganiro  kugira ngo dutangire kugaragaza ibibazo bimwe na bimwe bitavugwa, ndetse bamwe bakabifata nk’aho ari ibizira kandi nyamara bihari mu muryango nyarwanda , kuburyo byizweho neza byaba umusanzu mu kwubaka umuryango nyarwanda. »

Umuti w’iki kibazo urashoboka

Abafite aho bahuriye n’iki kibazo bavuga ko iki kibazo kigaragajwe ko gihari muri sosiyete nyarwanda, byatuma abantu bahaguruka bagahuriza hamwe bakabishakira igisubizo.

Bamwe bagarutse ku Ijambo Perezida Paul Kagame yatanze mu 2014, rigaruka ku burenganzira bwa LGBT mu Rwanda, aho yavuze ko u Rwanda rudahangayikishijwe n’ikibazo cyabo.

Icyo gihe yavuze ijambo mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu kinyarwanda  yagize ati “LGBTQ ntiyigeze itubera ikibazo, kandi ntitwifuza kuyigira ikibazo. Turi guhangana n’ibibazo dufite, kandi nk’uko nabivuze kare, turifuza ko buri wese agira uruhare [mu kubikemura]… Kugeza ubu, nk’uko nabivuze, ibyo si ikibazo kinini kuri twe, kandi sinshaka kubigira ikibazo.”

Furaha we agaragaza ko icyambere aba bantu batakagombye kwihisha no kwishushanya, ahubwo bakagombye kuba abo bari bo ndetse bakabaho ubuzima bwabo uko bumva bubanogeye.

Mu magambo ye yagize ati”  ubu igihe kirageze ngo yaba abagabo bifuza kuryamana n’abandi bagabo , cyangwa abagore bifuza kuryamana n’abandi bagore,ko bagomba kuba abo baribo, bagaurikiza icyo umutima wabo ubabwira. Ubuzima bwawe ni ubwawe, ntabwo ari ubw’umuryango wawe  cyangwa sosiyete yawe. Ubaho mbere na mbere ku bwawe, Gusa ukurikiza icyo Allah yifuza ko ukora, hanyuma imyanzuro ikaba iyawe uko uhisemo ko uzabaho ubuzima bwawe”

Murenzi yagaragaje ko iki kibazo kigaragajwe abantu bahuriza hamwe bakagishakira umuti, cyane cyane ko abahangirikira ari abana bigatuma u Rwanda rw’ejo rubaho mu bibazo bitashakiwe umuti kera.

Yagize ati” Twebwe umuryango  FADA icyo dukora ni ukugaragaza ikibazo, naho igisubizo ni icya twese nk’abanyarwanda, kuko ibibazo ni ibyacu, ni abana bacu bavukira mu bibazo nk’ibi. Tumaze kubirebera hamwe nk’abanyarwanda mpamya ko dushyize hamwe twareba uko byakemuka, kuko byose biva mu biganiro.”

Abagize LGBTQ ntibiganje mu mijyi minini nka Kigali gusa, ahubwo bari no mu bindi bice by’u Rwanda. Bikekwa ko abantu barenga 5000 bari mu muryango wa LGBTQ, ariko uyu mubare uri hejuru cyane, nk’uko bamwe muri bo babyivugira, kuko hakiri benshi bataragira imbaraga zo kubitangaza mu ruhame mu rwego rwo kwirinda ivangura bashobora kugirirwa mu Muryango Nyarwanda.

Mu Rwanda itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

N.B: Amazina Furaha Mireille na Mwiza Alidha ntabwo ari amazina nyakuri y’abatangabuhamya kuko batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here