Home AMAKURU ADASANZWE. IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 9)

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 9)

Sabrina abura icyo asubiza. Aho yari ahagaze imbere ya Mama we mu ruganiriro, yaratitiraga. Akibwira ngo uwandenza irya none sinazongera kurangara. Nyina abonye ko Sab ntacyo ashubije arongera avuga arakaye.

-Ibi bigomba gusubirwamo. Iki kibazo sinakihererana. Kigomba gukemurwa n’inama y’umuryango.

▲▲▲

Nyuma y’icyumweru inama y’umuryango wabo yarateranye, ariko Sabrina ntiyayitumirwamo. Ibyo byaramushimishije kuko yumvaga nta bisobanuro yababonera. Irangiye na bwo ntibagira icyo bamubaza yumva abaye amahoro. Ndetse n’imyanzuro yavuyemo ntiyayimenyeshejwe.

Habura iminsi 2 ngo ibiruhuko birangiye, mu gihe yiteguraga gusubira ku ishuri i Rilima, mukuru we Joselyne aza kumureba mu rugo.

-Sabri, biriya ni ibiki koko wadukoreye koko? Imyaka yose wize ko nzi ko uri umuhanga amanota nk’ariya wayabonye ute ?

-Mumbabarire rwose nararangaye. Ariko uyu mwaka mbasezeranije ko nziga ntiyigishije.

-Uzige ushyizeho umwete cyangwa uzabireke. Ni inyungu zawe n’igihombo ni icyawe.

Sabrina ntiyagira icyo yongeraho. Joselyne arakomeza.

-Ntabwo uzasubira i Rilima. Amakuru yawe yose narayamenye. N’ubundi ntiwasubirayo ngo wige.

Sabrina asa nk’ukangutse ku bw’ibyo yari abwiwe.

-Nzajya kwiga he se ?

-Uzajya kwiga I Byumba muri APE Girubuki.

-Aho ni he se ? Iyo mundekera i Rilima koko?

-Ibyo byibagirwe kandi byose byararangiye. Dore hano hirya usimbutse urugo rumwe hari umukobwa wiga kuri icyo kigo. Umushake azakumenyereze. Naho iyo miteto urimo igomba kugushiramo.

Bavuganye iminota itarenga 10 gusa. Abantu bose mu rugo bari baramurakariye batamureba ijisho ryiza. Bamaze kuvugana ibyo, Joselyne aragenda. Kuva na cyera ni we wafataga ibyemezo mu rugo afatanije na Mama wabo.

  • ●●

Nyuma y’iminsi 2 bakuru be na musaza we baramuherekeje bamugeza ku ishuri. Amaze kunyura mu buyobozi ngo barebe ko yujuje ibisabwa bajya kumwereka aho azajya arara. Baramwihanangiriza bamubwira ko icyo gihembwe natazana amanota meza bazarushaho kumufatira ibihano bikarishye. Cyakora basiga bamuhuje na wa mwana baturanye witwaga Jeannette.

Jeannette uyu yari umukobwa witonda cyane kandi uvuga macye. Bamaze kugenda amuzengurukana ikigo amwereka ahantu hose. Bigeze ku mugoroba igihe cyo kujya ku meza, Sabrina ashaka kwanga kujyayo ngo yigumire mu ishuri kuko yumvaga adashaka kurya. Jeannette aramwangira barajyana.

Bageze ku meza agerageza kurya ariko biramunanira. Yumvaga kwiga aha hantu byamutonze. Mu gihe yitegerezaga abanyeshuri bari bamuri imbere n’abakomezaga bagendagenda, yumva umuntu amukoze ku rutugu aturutse inyuma ye.

-Jeanne, ko utatubwiye ko twabonye umushyitsi ?

Uwari umufashe ku rutugu yari umusore muremure w’imibiri yombi, ufite amaso manini, kandi uvuga ijwi rinini. Sabrina yagombye kurarama ngo amurebe mu maso kuko undi yari ahagaze. Sabrina aribaza ati uyu ni nde se ku buryo agomba kumenya umuntu mushya wese winjiye mu kigo ?

-Eh! Yitwa Umutoni Sabrina, avuye i Rilima, aziga mu wa 4 muri Normal Primaire (Inderabarezi Rusange).

Jeannette ahagarara akanya gato arakomeza.

-Sabri, uyu yitwa Patrick ni we doyen (umukuru w’abanyeshuri). Ariko dukunda kumwita Papi.

Patrick abwira Sabrina ngo yigire hirya bicanare atangira kuganira na Jeannette wari ubicaye imbere. Abantu bari bicaye ku meza yabo bafunguraga batavuga. Sabrina araruca ararumira. Papi akajya anyuzamo akitegereza Sabrina. Undi akigira nk’aho atabibonye.

Bavuye ku meza bajya mu ishuri umwanya muto. Abanyeshuri bavugaga inkuru nyinshi zo mu biruhuko. Sabrina yazitegaga amatwi atanabazi. Si we warose isaha yo kuryama igera kuko yari ananiwe. Ageze mu cyumba yararagamo asanga ari kumwe n’abandi bakobwa 5 : Claudine, Nadine, Solange, Diane na Angélique.

▲▲▲

Iminsi irashira, agenda amenyera ndetse n’amasomo yabonaga ayatsinda neza. Yari amaze kumenya abanyeshuri hafi ya bose bo muri icyo kigo. Ibi byaragazaga ko yari arimo kumenyera.  Ikintu atashoboraga gukora ni ukwijyana muri refe (icyumba basangiriragamo) wenyine. Jeannette yamunyuragaho bakajyana.

Rimwe yumvise adashaka kujya ku meza nimugoroba ahitira mu buriri. Aza kwibuka ko atigeze ateguza Jeannette, arabyuka agana muri refe. Ageze hanze akubitana nawe aje kumureba.

-Uzi ko nari nataye umutwe? Nibazaga ahantu waba wagiye hakanyobera.

-Numvaga ntameze neza mu nda ntanashaka kurya mpitamo kujya kwiryamira. Gusa umbabarire sinakumenyesheje mbere.

-Ibyo ntacyo bitwaye. Nanjye naketse ko wagiye kuryama ndimanukira njya ku meza. Gusa hari umuntu wantesheje umutwe ngo wa mwana namusize he ? Mubwira ko ntazi aho wagiye. Ubwo uzi uko yansubije ?

-Oya. Mbwira.

-Yambwiye ngo ukaza ku meza umusize ? Ngo ubwo se hari icyamubayeho ? Ngo ningende ngushake kandi ninkubura singaruke. Ni uko naje kugushaka.

-Uwo se ni nde ?

-Nkubwiye izina ntiwamumenya. Yitwa Manzi ndaza kumukwereka.

BIRACYAZA…

Olive Uwera

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here