Urwego rushinzwe ubuziranenge mu Rwanda ruratangaza ko gutunganya ibikoresho byashaje bikabyazwamo ibishya ariko bigakorwa bijyanishijwe n’ubuziranenge, mu rwego rwo kurengera abaturage ndetse n’ibidukikije atari umukoro w’umuntu umwe ahubwo ari uwa buri wese.
Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzobere zirenga 200 zo mu muryango mpuzamahanga w’ubuziranenge (AISO) zateraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi 5. Bari kuganira no kwiga ku iterambere ry’ubukungu bwisubira bushingiye ku bikoresho biramba ndetse bishobora kubyazwamo ibindi mu gihe byashaje.
Richard Niwenshuti, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda avuga ko mu kongera kubyaza ibikoresho byashaje umusaruro mbere na mbere hakwiye kuzirikanwa ubuziranenge.
Yagize ati “Icyambere ni uko ubuzima bw’abaturage buba bwatekerezwaho kuko iyo ukoresheje ibyo wakoresheje hagomba kubaho amabwiriza arinda ubuzima bw’abaturage aho hakaba ari ho hari imfundo cyane. Iyo dushyiraho amabwiriza turavuga tuti yego ni byiza ko tubyaza umusaruro ibyo dukoresheje, ariko tubikoreshe ku buryo bitagira imbogamizi yaba ku buzima bw’umuturage”.
Murenzi Raymond Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge RSB avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese.
Yagize ati “Buri wese agomba kubishyiramo imbaraga yaba abanyenganda, yaba za Guverinoma zitandukanye kuko hagomba kujyaho za politike zihamye zigenga imirongo migari y’ubukungu bwisubira. Twebwe nk’u Rwanda hari byinshi bimaze gukorwa, hari politike ngenderwaho dufite zijyanye no kubungabunga ibidukikije, zijyanye no kurwanya ibyuka byoherezwa mu kirere, guteza imbere inganda n’ibindi, kugirango tugire ubukungu bwisubira kandi butajegajega”.
Hirya no hino usanga hari ahakigaragara ibikoresho byiganjemo iby’ikoranabuhanga byashaje bikajugunywa byagasubijwe mu ngana bikajya gutunganywamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije.
MUKANYANDWI Marie Louise