Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kubera ubukene Arsenal na Chelsea zari zigiye guhuzwa,… Uburyohe bwa ruhago bwahishwe...

Kubera ubukene Arsenal na Chelsea zari zigiye guhuzwa,… Uburyohe bwa ruhago bwahishwe twabubahishuriye.

Ruhago ikomeje guhogoza benshi cyane ku isi, gusa uburyohe bwayo bwiyongera iyo umenye bimwe mubitaragaragaye mu kibuga.

Ibi bitagaragaye mu kibuga, biza bimeze nko kwongera ikirungo mu nyama, tugenda tubahishurira bimwe muri ibyo :

Abakeba bo mumujyi umwe Arsenal, Fulham, Chelsea na Tottenham 1908 ubukene bwari bwose bapanga kwihuza.
Mu 1908 Arsenal yari ifite Ibibazo by’ubukungu, kimwe na Chelsea na Tottenham bashatse kwihuza ngo barwanye Ibyo bibazo by’ubukungu, gusa ntibyaje gukunda kuko ikipe ya Rangers yaguze imigabane ibiri muri Arsenal, ipawundi kuri buri mugabane, ntabwo byari bihagije gusa, aya makipe yombi yagiranye ubufatanye bwatumye Arsenal irokoka ibi bihe bibi yaririmo.

Impamvu yatandukanyije Milan AC na Inter Milan.
Aya makipe yose yari ikipe imwe, gusa aza gutandukanywa no kutumvikana ku kikazo cy’abanyamahanga. Mu Butariyani bwo hambere habaga shampiona y’abakinnyi babanyagihugu ndetse na shampiona y’abakinnyi b’abanyamahanga. AC Milan yari yarashinzwe n’abashoramari baturuka mu Bwongereza, yashakaga gukina shampiona y’abakinnyi b’abanyagihugu. Ubwumvikane bwaranze bashinga internationale de Milano kugira ngo ikine shampiona y’abakinnyi b’abanyamahanga.

Owen Hargreaves niwe mukinnyi wenyine wakiniye abongereza atarigeze aba mu bwami bw’Ubwongereza na rimwe.

Hargreaves yakiniye Wales yabatarengeje imyaka19, avanywe muri Canada icyo gihe yakiniraga mu Budage, Noruvege ibitse agahigo ko kudatsindwa na Brezil.

Brezil niyo kipe ifatwa nk’igihangange ku Isi, kuko ibitse ibikombe 5 by’Isi, imaze gukina imikino 4 na noruvege idatsinda aho banganyije 2, noruvege igatsinda 2.

JOhn Obi Mikel yiswe Mikel Kumpamvu z’amakosa yimyandikire.
Rurangiranwa wakiniye Chelsea na Manchester united, John Obi Mikel, yitwaga John Michael Nchekwube Obinna. Mu kwiyandikisha mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17, izina ry’uyu munyanigeria ryatanzwe harimo amakosa, aho kuba Michael handikwa mikel. Uyu mukinnyi yahise akunda izina rishyasha, yaje kurihindura John Obi Mikel 2016.

John Obi Mikel

Nottingham forest niyo kipe yonyine ku mugabane w’iburayi ifite champions league ziruta ibikombe bya shampiona yatwaye.
1978,1979, 1980 yatwaye champions league itwara igikombe cya shampiona 1978. Yaciye akandi gahigo ko kuba ikipe yatwaye champions league ikamanuka mu kiciro cya kabiri inshuro 2, ntagihindutse ikaba izamanuka bwa 3.

Myugariro John Terry yatsinze ibitego byinshi kurusha Andres Iniesta.
John Terry 42 muri shampiona y’Ubwongereza na Andres Iniesta 35 muri La Liga.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here