Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abarimu bahawe ibikoresho n’ubumenyi, byafasha abanyeshuri mu ikoranabuhanga.

Abarimu bahawe ibikoresho n’ubumenyi, byafasha abanyeshuri mu ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo ibikoresho bidahagije, ubuke bwa internet ariko bigiye kwongerwamo imbaraga bahereye ku mwalimu, kugira ngo babigeze ku banyeshuri.

Mu kwizihiza umunsi wa Mwarimu mu guhanga udushya, abarimu bagaragaje ko bashobora gukora byinshi byagirira akamaro abanyeshuri b’u Rwanda, baramutse bahawe ubumenyi buhagije, n’ibikoresho nkenerwa mu guhanga udushya, ndetse na interineti ihagije.

Umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kayonza, Atwongyeire Annah Baguma, asaba ko habaho kongererwa ubumenyi ku barimu bigisha ikoranabuhanga.

Ati “Niba dushaka ko ikoranabuhanga rikoreshwa cyane neza mu mashuri, abarimu bakwiye guhabwa amahugurwa kugirango ubumenyi bwabo bwiyongere cyane, kuko iyo tugize ubumenyi buhambaye, abanyeshuri barushaho kubyumva kuko aritwe tubafasha mu nyigisho”.

Bimenyimana Geremie wigisha mu ishuri
Nderabarezi rya Nyamata avuga ko hagikenewe ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga.

Yagize ati” Kugeza ubu ibikoresho by’ikoranabuhanga biracyakenewe cyane mu bigo by’amashuri kuko iyo urebye amamashini yo kwigishirizwaho ni make dukeneye ko yongerwa”.

Niyaremye Fabrice umunyeshuri mu kigo Nderabarezi rya Nyamata avugako nubwo babashije gukora robo ikoreshwa na telekomande, bahawe ibikoresho bihagije bakora nizikoreshwa na mashini.

Yagize ati” Tubonye ibikoresho birenzeho twakora robo nyinshi birimo na robo ifite imbaraga yaterura ikintu gifite imbaraga tugashaka n’uburyo twayikoresha, twifashishije mashine atiri zino twakoze za telekomande”

Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga mu mashuri y’imyuga n’Umumenyingiro Irere Claudette avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka biteguye kongerera ubumenyi abarimu bakabaha n’ibikoresho.

Yagize ati” Mu mashuri ya TTS aho niho turimo gushyiramo imbaraga kugirango umunsi abanyeshuri bazahinduka abarimu, bazasohoke ikijyanye n’ikoranabuhanga bahagaze neza, byaba kubafasha kubaha ibikoresho, byaba mu buryo bwo kwigishwa, kugirango bazabashe guhangana nibyo ku isoko ry’ikoranabuhanga basaba bageze mu kazi”.

Irere Claudette Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri ya Tekinike, imyuga n’ubumenyingiro agaragaza ko hari ibyamaze gukorwa ndetse ko bikomeje.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza Imbere Uburezi,( REB), Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko hagiye kwifashishwa interineti itangwa na Starlink iherutse kugezwa mu Rwanda ifite umwihariko w’ibyogajuru kuburyo yagezwa naho indi miyobora ya interineti igera mu gihugu.

Yagize ati” Interineti ya starlink nayo izaba umusemburo wo kugirango amashuri yose bihuzwe, bifashe umuntu kuzana ibiri hanze y’ishuri kubizana mu ishuri, bizoroha kandi dukomeje guha interineti mu mashuri kuko ari zimwe mu nshingano dufite kugirango byorohereze abarimu n’abanyeshuri gukomeza gukora itumanaho”.

Dr, Nelson Mbarushimana Umuyobozi wa REB, avuga ko mu nshingano bafite bizagerwaho.

Kugeza ubu hari amashuri 6256 arimo aya Leta n’ayigenga, afite internet muriyo 66% ni mu mashuri abanza, naho mu yisumbuye ni 80%.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here