Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inyungu zirahari , ariko imbogamizi ziracyahari nyinshi mu isoko rusange rya Africa.

Inyungu zirahari , ariko imbogamizi ziracyahari nyinshi mu isoko rusange rya Africa.

Abikorera bo mu Rwanda bagaragaje ko hakiri imbogamizi nyinshi ku isoko rusange rya Afrika, ariko zikuweho haboneka inyungu nyinshi.

Mu mbogamizi zitandukanye, harimo ibikoresho by ibwikorezi ndetse n’ibikorwa remezo, bamwe mu bikorera bagaragaza ko bigomba kureberwa hamwe ibihugu bigafata ingamba.

Shyaka Micheal yagize ati” Nubwo hari amahirwe akomeye muri iri soko harimo n’imbogamizi nk’ibihugu bimwe bitaroroshya Visa kugira ngo babashe kugenda byoroshye, ibikorwaremezo, nk’abantu bifuza kujyana ibintu mu mahanga; ariko hari n’imbogamizi z’indege nkeya. ”
Akomeza agaragaza ko n’ubwo u Rwanda rukora ibishoboka byose , hari ibindi bya kwongerwamo imbaraga nk’umubare w’indege, kugira gari ya moshi , kuko zituma ubucuruzi bworoha.

Havugimana Alphonsine agaragaza ko hari imbogamizi nyinshi bagifite zitatuma babona ku nyungu z’iri soko.

Yagize ati” Bisaba gutinyuka no kuba umuntu yabigira ibye, ariko bigashingira ko abantu bazamenya amakuru, no kugira amafaranga agufasha muri ibyo byose kuko bigoye kujya mu isoko mpuzamahanga udafite amafaranga, kwiga isoko, no kujya kuganira n’abandi bacuruzi bo mubindi bihugu, no gushaka amasoko”.

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council: EABC), Dennis Karera, avuga ko u Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Yagize ati”Ntampamvu yo kuvuga ko u Rwanda rutiteguye, rero abantu bo munzego z’abikorera bo mu Rwanda no mu Karere dukwiye kwishyira muri uwo mwanya mwiza, amahirwe yazanywe n’iri soko tukayakoresha kugira ngo turicuruzemo, tugire ibyo turyungukiramo byinshi”.

Irisoko rusange rya Africa ryashyizweho amasezerano taliki ya 1 Mutarama 2021
Ibindi bihugu bizageragerezwamo ibikorwa by’iri soko ni : Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania.

Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) igaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri kuri 17%, mu gihe ubwo bigirana n’ibihugu byo muri Aziya buri kuri 59% ndetse na 68% bigirana n’ibihugu by’u Burayi.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

Mukanyandwi Marie Louise.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here