Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abangavu baribasiwe cyane: Impungenge ku bwiyongere bwa SIDA mu Burasirazuba

Abangavu baribasiwe cyane: Impungenge ku bwiyongere bwa SIDA mu Burasirazuba

Mu Ntara y’Iburasirazuba hari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abandura agakoko gatera SIDA ariko by’umwihariko mu bakobwa b’abangavu bari munsi y’imyaka 24.

Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yo muri 2023 igaragaza ko intara y’Iburasirazuba ifite uturere dutanu mu icumi twa mbere mu gihugu dufite umubare munini w’abanduye virusi itera SIDA.

Utwo turere ni Rwamagana, Kayonza, Bugesera, Kayonza, Gatasibo na Kirehe.

Iyo mibare kandi yerekana ko abakobwa bari munsi y’imyaka 24 bari mu bari kwandura cyane icyo cyorezo.

Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA n’Izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, avuga ko imibare bafite iteye impungenge.

Ati “Mu Rwanda nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21. Abahungu bafite imyaka 15 kugeza kuri 19 bafite amahirwe make yo kwandura ugereranyije na bashiki babo.”

Imibare y’ubushakashatsi bwakozwe na RBC kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2022 kugeza muri Kamena 2023 bugaragaza ko mu bantu 216 bashya banduye SIDA abagera ku 109 bangana na 50% ari abo mu Ntara y’Iburasirazuba gusa.

Iyo mibare yerekana ko abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 banduye SIDA bangana na 5% mu gihe abahungu ari 3%. Abakobwa banduye bafite imyaka iri hagati ya 20 na 24 bangana na 16% mu gihe abahungu ari 3%.

Abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 29 bafite ubwandu ni 15% mu gihe basaza babo ari 7%.

Bamwe mu bangavu baganiriye na Ubumwe.com bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina babiterwa n’ubukene kuko baryamana n’abagabo babaha amafaranga.

Iradukunda Ester wo mu Karere ka Bugesera ati “Hano hari abana b’abakobwa benshi baba baracikirije amashuri kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi babo noneho bakajya ku muhanda, bahura n’abagabo basinze bakabaha amafaranga bakaryamana bakabanduza SIDA,”

Undi mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yavuze ko yatewe inda akiri muto yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bitewe n’uko yatangiye kuryamana n’abagabo akiri muto.
Yagize ati “Banteye inda mfite imyaka 17 kuko bamwe mu bagabo ntibemera gukoresha agakingirizo kandi nanjye amafaranga mba nyashaka nkemera ibyo bambwiye. Ubu ntabwo natinyuka kwipimisha SIDA kuko mfite ubwoba bw’uko naryamanye n’abagabo benshi.”

Imibare ya RBC igaragaza ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari abangavu benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko mu bakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ibitaro batwite, iyi ntara ifitemo 12% mu gihe impuzandengo ku rwego rw’igihugu ari 7%.

Kugeza ubu mu Ntara y’Iburasirazuba abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ni 49,505 mu gihe mu gihugu hose ari 218,314.
Mu 2010 imibare yerekanaga ko mu Burasirazuba abafite ubwandu bwa SIDA bari kuri 2,1% mu 2014/15 burazamuka bagera kuri 2,4% mu gihe mu 2018/19 bwageze kuri 2,5%.

Zimwe mu ngamba RBC igaragaza mu kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA ni ugukomeza gukora ubukanguramabaga, gushishikariza abanduye gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi no kwipimisha hakiri kare ku batazi uko bahagaze.

Hari kandi gushishikariza abantu gukoresha agakingirizo mu gihe cyose bagiye gukora imibonano mpuzabitsinaatari abashakanye.

Ikindi ni ugushishikariza abahungu n’abagabo kwisiramuza kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko birinda kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 60%.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here