Home INGO ZITEKANYE Abenshi mu barwaye imidido baracyayitiranya n’amarozi

Abenshi mu barwaye imidido baracyayitiranya n’amarozi

 

Mu bushakashatsi bwo muri 2017 bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC, ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri leta wita ku barwayi b’imidido(Heart and Soul Action), bwagaragaje ko nibura abarenga ibihumbi bitandatu barwaye iyi ndwara mu Rwanda.

Dukuzumuremyi José Umuganga wita ku barwayi b’imidido ukorana n’ikigo(Heart and Soul Action) akaba n’umukozi muri RBC mu ishami ry’indwara zititaweho harimo n’imidido aragaragaza imiterere y’iyi ndwara.

Ati” Ni indwara yo kubyimba amaguru ikaba ifata imiyoboro yo mu maguru igafunga amatembabuzi yo mu maguru ntabashe gutembera neza, amaguru akagenda abyimba buhoro buhoro uko iminsi ishira”.

Mukanditiye Françoise uri mubagize ibyago byo kurwara iyi ndwara y’imidido arasobanura uko yafashwe n’iyi ndwara n’icyo ubuvuzi ahabwa bwamumariye.

Yagize ati “Byarandyaga nkajya kubitaro bakampa ibinini ariko ibirenge bigakomeza bikabyimba nkagirango ni amarozi haje kuzaho ibintu bigaragaza ko ari imidido birabyimba bizamo n’ibisebe kugenda bikananira, gusa umuryango heart and Soul waramfashije.

OMS ivuga ko iyi ndwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo ndetse ikaba iri mu ndwara zititaweho kandi ari indwara ihangayikishije cyane. OMS ivuga ko iyifata nk’indwara ya kabiri ku isi mu gutera ubumuga.

Mbonigaba Jean Bosco ni umukozi wa RBC ukora mu ishami ry’indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’indwara zititaweho harimo n’imidido aragaragaza ibyo ubushakashatsi bwagezeho.

Ati” Ikigo gishinzwe ubuzima kiri gukora ibintu byinshi bitandukanye kuri iyi ndwara twifashishije abajyanama b’ubuzima twahuguye muri 2018. Ubu twahisemo ibigo nderabuzima muri buri Karere twasuraga niko kahitagamo aho twashyira iryo vuriro ryo kwita kuri abo bantu”.

Ubushakashatsi bwo muri Kamena na Nyakanga 2017, bwagaragaje ko iyi ndwara iri mu turere twose, ku isonga hakaza Akarere ka Nyamasheke, naho Ngororero ku mwanya wa 10.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima OMS, ivuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara y’imidido ari ukwambara inkweto , by’umwihariko ku bahinzi n’abaturiye ibirunga.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here