Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kiyovu yakuyemo akarenge mu gikombe cya mbere, ubwoba buba bwinshi no kucya...

Kiyovu yakuyemo akarenge mu gikombe cya mbere, ubwoba buba bwinshi no kucya shampiyona.

Umukino wabaye none utwaye amahirwe ya Kiyovu yo gutwara igikombe.

Kiyovu sports yaribifite mu biganza byombi, igikombe cy’amahoro na shampiona. Umusozi yagombaga guterera wayinaniye ubwo yananirwaga gutsinda Apr fc ngo yerekeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’amahoro warangiye kiyovu sports ikuwemo na Apr fc. Ni umukino wabereye kuri stade yitiriwe Pele i Nyamirambo, warangiye ikipe ya Apr fc itsinze kiyovu sports ibitego 2 kuri 1.

Apr fc yasanze Rayon sports ku mukino wa nyuma.

Kiyovu sports yarifite amahirwe yo kwegukana ibikombe byombi haba icya shampiona ndetse n’igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsindwa na Apr fc byagabanyije amahirwe isigara mu gikombe cya shampiona.

Apr fc kuri ubu yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, mugihe muri shampiona iri ku mwanya wa 2, amahirwe yayo yiyongereye.

Mugihe ikipe ya Kiyovu sports yakora irindi kosa muri shampiona, byakongerera amahirwe ikipe ya Apr fc kuba yabyegukana byombi.

Ikipe ya Apr fc yasanze Rayon sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Mugihe Kiyovu sports yaba yatwaye igikombe cya shampiona, umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro niwo wagena ikipe isohokana na Kiyovu sports mu mikino mpuzamahanga.

Ishimwe christian wafashije As Kigali gutwara igikombe cy’amahoro umwaka ushize niwe watsinze igitego cya 2 cyahesheje ikipe ya Apr fc kujya ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino uhuza Rayon sports na Apr fc uzabera mu ntara y’Amajyepfo kuri stade ya Huye. Igihe Aya ma kipe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma, wabereye kuri stade ya Rubavu ntiwarangira kubera ikibazo cy’amatara.

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here